Ubu wamaze kumenya ko kunywa itabi ari bibi, byangiza ibihaha, ubuzima bwawe n’ubw’abandi bukajya mu kaga, ukangwa n’abantu n’Imana ubwayo ntiyishimire ibyo ukora kuko uba utesha agaciro umubiri yaguhaye ibikunze.
None se ni iki wakora ngo uricikeho ? Bibiliya na yo iri mu byagufasha.
Niba urinywa
1. Iyemeze kurireka: Kubyiyemeza ni ukubishyira ku mutima mu gihe urinywa ukavuga uti‘ sinzongera kurinywa.’
Andika impamvu zitumye urireka, kandi ujye wongera usuzume izo mpamvu. Icyifuzo ufite cyo kuba umuntu utanduye mu maso y’Imana, kizabigufashamo cyane (Abaroma 12:1).
2. Saba abandi bagufashe: Babwire ko ushaka kureka kurinywa. Uzabwira nde? Niba warajyaga unywa itabi wihishe, igihe kirageze kugira ngo ucike kuri iyo ngeso.
Abantu bose wajyaga uhisha ko unywa itabi, bamenyeshe ko ugiye kurireka kandi ubasabe kubigufashamo. Niba ushaka gukorera Imana, ujye usenga uyisaba kugufasha (1 Yohana 5:14).
3. Shyiraho itariki ntarengwa uzarekeraho kunywa itabi.
Fata ibyumweru bibiri cyangwa iminsi mike, kandi wandike kuri kalendari yawe umunsi wiyemeje kurirekeraho. Bwira abagize umuryango wawe n’incuti ko kuri iyo tariki uzaba waretse itabi.
4. Shakisha ikintu cyose gifitanye isano n’itabi maze ukijugunye
Mbere y’uko wa munsi ntarengwa ugera, shakisha mu cyumba cyawe hose, mu modoka, no mu myenda yawe amasegereti yaba asigayemo, uyajugunye. Jugunya ibibiriti n’utuntu ushyiramo ivu ry’itabi.
Kureka itabi bizakugora ariko biroroshye. Kubera ko ryakugizeho ingaruka zishobora no gutuma upfa imburagihe, dore uko wahangana n’izo nkurikizi zo kurireka.
5. Jya unywa umutobe w’imbuto mwinshi cyangwa amazi, kandi usinzire igihe kirekire. Jya uzirikana ko izo nkurikizi zizamara igihe gito, ariko ko nyuma uzamara igihe kirekire ufite ubuzima bwiza.
6. Irinde icyatuma urisubiraho. Ntukajye ahantu hatuma wifuza kunywa itabi kandi ujye wirinda kugera mu mimerere yabigutera. Bishobora no kuba ngombwa ko uca ukubiri n’abantu mwasangiraga itabi. (Imigani 13:20).
Buri mwaka, inganda zikora itabi zishora miriyari z’amadolari mu kuryamamaza kugira ngo uzarigure.
Ariko inganda cyangwa bagenzi bawe banywa itabi, nta n’umwe uba ugushakira ibyiza. Aho kubumvira, jya ukurikiza inama ziri muri Bibiliya kandi umenye “ibikugirira umumaro.”—Yesaya 48:17.
Ni gute wakwirinda kuzanywa itabi niba utararinywa?
Ibaze ibi bibazo bikurikira:
Ese mu by’ukuri nzunguka iki ninywa itabi?
Nk’ubu niba niyemeje kunywa itabi kugira ngo nemerwe n’abandi, ese koko nzemerwa na bo kandi n’ubundi nsa nk’aho nta cyo duhuriyeho?
Ese ubundi ndashakira iki kwemerwa n’abantu bazashimishwa no kubona nangiza ubuzima bwanjye?
Kunywa itabi bizantwara amafaranga angana iki?
Ese ntibizangiza ubuzima bwanjye kandi bigatuma abandi badakomeza kunyubaha?
Ese niyemeje guhara imishyikirano nari mfitanye n’Imana, nkayigurana itabi?
Itabi ni uburozi, rirangiza, ryirinde.