× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niba bitemewe ko abana bamara igihe kinini cyane bareba mu birahure, abakuru bo bimeze bite?

Category: Health  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Niba bitemewe ko abana bamara igihe kinini cyane bareba mu birahure, abakuru bo bimeze bite?

Ese niba abana bashobora guhura n’akaga gaterwa no kureba mu birahure by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ku bakuru ho bimeze bite? Ese na bo bashobora guhura n’akaga nk’ako abana bahura na ko? Bamaraho igihe kingana gite ku munsi?

Ntibyemewe ko abana bamara igihe kinini bareba mu birahure bya terefoni zigezweho, izo mu ndimi z’amahanga bita smartphone, mu brahure bya tereviziyo no mu birahure bya mudasobwa, tabureti n’ibindi, kuko uretse kubabata ntibagire ikindi bakora, kubona amashusho badakwiriye kureba kubera imyaka yabo, byica amaso, bikanabagiraho ingaruka mu mitekererze, nk’uko abaganga babivuga.

Muri iyi minsi iterambere rirushaho kwiyongera, ugasanga akazi kenshi abantu bakora kabasaba kureba muri ibi birahure. Bamwe bahora bicaye kuri za mudasobwa umunsi wose, bataha bakifuza kureba ibiri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, bakaruhuka bareba amafirime;

Bagakina imikino yo muri terefone, kuri mudasobwa, bakareba amakuru kuri tereviziyo, n’ibindi byinshi bibanezeza, bigatuma amaso yabo atava muri ibi birahure. Byageze n’aho Abakristo benshi batakitwaza Bibiliya icapye cyangwa ngo bazikoreshe, ahubwo bakoresha izo muri terefone cyangwa mudasobwa.

Nubwo ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyitwa Reid Health cyavuze ko nta gihe k’ifatizo umuntu mukuru yamara areba muri ibi birahuri, nticyatangaje ko nta ngaruka bigira. Zirahari ahubwo nynshi, ari zo paradise igiye kugarukaho.

Iki kigo cyagaragaje ko iyo umuntu mukuru amara amasaha ari hejuru y’atandatu ku munsi, anba afite ibyago byo kugira indwara yo kwiheba, kandi ko kubirebamo iminota 30 kumanura bifasha kugira ubuzima bwiza, cyane cyane bitewe n’ubwoko bwabyo.

Dore ingaruka zigera ku muntu uwo ari we wese umara igihe kininin areba muri ibi birahure:
Kubura ibitotsi no gusinzira nabi: Ubwonko bumenyera ko ari ngombwa guhora burebamo. Iyo amaso atarebamo bwumva hari ikibura, gusinzira bikagorana.

Kuribwa amaso n’umutwe: Kurebamo cyane bituma udutsi tw’amaso tunanirwa, ukareba ibikezikezi, agahorana umunaniro, ibitera kuribwa umutwe cyane.

Kuba mbata yabyo: Ushobora kumva ko gukoresha interineti ari byo bituma umenya amakuru menshi, ariko uko uhora uyashakisha bituma uba imbata, waba utabikoresha ukumva utameze neza, hahandi no mu bintu bisaba gukurikira neza wisanga warangaye, ureba muri terefoni nta n’icyo ugiye gukora kihutirwa.

Kubabara ibitugu, umuhogo n’umugongo: Ibyinshi umuntu abimaraho gihe kinini yunamye, bigatuma umutwe unaniza ibikanu, umugongo n’ijosi, ibishobora no gutera indwara y’imikaya iba hagati y’amagufwa.

Ikigo Science Direct kigaragaza ko byangiza imitekerereze, ubushobozi bwo gukora vuba k’ubwonko bukagabanuka, cyane cyane mu bintu by’imibare n’ibindi.

Nk’umwanzuro, Reid Health bavuga ko umuntu utari mu kazi yagombye kwiha intego yo kumara amasaha atarenze abri ku munsi, yaba agafite agaharanira kuzajya anyuzamo agakora ibindi byatuma amara igihe runaka atarebamo.

Uge uryama kare, munsi ya saa tanu nibura, ubyuke nyuma ya saa kumi n’imwe kandi utarebye muri terefoni. Bizagusaba kuyikuramo ijwi cyangwa kuyizimya no kuyishyira kure y’aho uryama.

Niwumva urwaye umugongo, amaso cyangwa ukumva utameze neza kubera iki kibazo cyo kurebamo cyane, uge wihutira kwivuza. Gusa ikiza wakora, niba uri umunyeshuri wa Kaminuza, uge ucapisha note bizagufasha.

Nubishobora uge umara amasaha abiri gusa kuri screen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.