Nyuma y’igihe kitari gito itsinda ry’abaganga bashaka ko hajyaho icyemezo cyo kwemerera umuntu igihe ashatse kwiyahura bitewe n’impamvu ze, bakabimufashamo mu cyiswe "Assisted suicide", byateje impagagara kuko ntibivugwaho rumwe, ndetse na leta y’u Bwongereza ubwayo ntabwo ibyemera.
Mu itangazo ryashyizwe hanze rigenewe abanyamakuru, uwahoze ahagarariye ishuri ry’abaganga ariko babaga, yagize ati; "Tugomba kwita cyane ku ruhare rw’ubuvuzi,..,ariko nanone tugomba gukorera sosiyete ibyo ishaka, tukanabafasha kubishyira mubikorwa".
Gusa byakomeje kuba ikibazo kuko benshi bagaragaza ko sosiyete ibaye ifite amahitamo yo gupfa no kubaho, byatuma habaho ubuvuzi budafite iremo kuko hari benshi bazajya biyahura kuko banarambiwe n’ubuzima.