× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ronnie yanezerewe adudubiza Igifaransa mu gushima Imana ko yasezeranye na Phiona wamutwaye umutima-PHOTOS

Category: Love  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ronnie yanezerewe adudubiza Igifaransa mu gushima Imana ko yasezeranye na Phiona wamutwaye umutima-PHOTOS

Niba ukunda ikiganiro cya Televiziyo Rwanda cyitwa RTV Sunday Live, cyangwa ukaba umaze kugitumirwamo, ukwiriye gushimira cyane Ronnie kuko niwe wagitangije izuba riva.

Ronnie Gwebawaya ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda, arko utuye mu Rwanda, niyo mazina ye asanzwe ariko azwi ku izina rya Ronnie Pop ndetse na Ronnie Alive asigaye akoresha mur iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga.

Ronnie tuvuze haruguru, yamaze gutera intambwe ikomeye mu buzima bwe aho ubu ari umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko y’u Rwanda. Ni nyuma y’uko kuwa Kane tariki 11 Gicurasi 2023 asezeranye mu Murenge n’umukunzi we Uwicyeza Phiona.

Mu gushima Imana ku bw’iyi ntambwe ateye, yanyarukiye kuri Instagram ye agaragaza amarangamutima ye. Ubusanzwe, Ronnie akoresha cyane ururimi rw’Icyongereza, iyo avuga ikinyarwanda wumva biri kumugora cyane, noneho wibaze kuvuga Igifaransa, ho nta na cwa.

Urukundo rurihariye kuko rwatumye Ronnie adudubiza igifaransa ubwo yashimaga Imana ku mirimo ikomeye yamukoreye. Yanditse ati "Rien n’est impossible avec Dieu". Ugenekereje mu Kinyarwanda, yavuze ko byose bishoboka iyo uri kumwe n’Imana, ati "Nta na kimwe kinanirana hamwe n’Imana".

Ronnie niwe watangije ikiganiro RTV Sunday Live gica kuri Televiziyo Rwanda. Ni ikiganiro kimaze gushinga imizi dore ko nta muhanzi n’umwe uba utifuza kugitumirwamo. Si abahanzi gusa, ahubwo n’abapasiteri n’amakorali baba bifuza kugitumirwamo, birumvikana ni Televiziyo Rwanda.

Kuri ubu iki kiganiro gikorwamo na Juliet Tumusiime, Dj Shawn Ltd ndetse na Becky Rosci. Ni abantu batatu bahuza cyane, bakaryoshya ikiganiro cyabo kiba buri ku Cyumweru kuva saa Moya kugeza saa Tatu.

Ronnie agikora muri iki kiganiro, umuntu yavuga ko yari nka moteri wacyo bitewe ari nawe nyiri Iyerekwa. Yabashije kwakira abarimo Don Moen, Apotre Masasu, Bishop Dr. Masengo Fidele n’abahanzi bakora umuziki wa Gospel hafi ya bose mu bafite amazina aremereye.

Ronnie usigaye akora kuri Tv1, agikora kuri RTV, bakoraga ari abantu bane. Ni mu gihe ariko yanatangije ikindi cyamamaye cyitwa Power of Praise (POP) cyacaga kuri Royal Tv yafunze imiryango. Muri POP yakoranaga na Dj Spin ndetse na Juliet.

Nubyumva neza, urasanga Juliet ari umuntu wakoranye igihe kinini na Ronnie, kuko banakomezanyije kuri RTV, ariko biza kuba ngombwa ko Ronnie badakomezanya ubwo Ronnie yari yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Avuye muri Amerika, yahise ajya kuri Tv1).

Uwo Juliet tuvuze uherutse kurushinga ndetse akaba yaranibarutse imfura ye, yifurije Ronnie na Phiona ishya n’ihirwe mu rugo rwabo rushya bitegura kwinjiramo nyuma yo gusezerana imbere y’Imana. Yanditse kuri Status ya WhatsApp ati "Congratulations my people, muzarambane".

Amakuru Paradise.rw ifite ni uko ubukwe bwa Ronnie na Phiona buzaba tariki 20 Gicurasi 2023, akaba ari bwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa - uzabera kuri Parkland ndetse no gusezerana imbere y’Imana - muri Miracle Centre Remera kwa Bishop Samedi Theobald.

Bombi bemerewe kubana nk’umugabo n’umugore

Ibyishimo byasendereye imitima yabo bisesekara ku minwa

Peace Nicodem wa Magic Fm ni umwe mu bifatanyije n’aba bageni ku bukwe bwabo

Ronnie yasazwe n’ibyishimo adudubiza Igifaransa

Ronnie yasazwe n’ibyishimo adudubiza Igifaransa

Bishop Samedi yahaye umugisha urukundo rwabo

Ubwo Ronnie yateraga ivi akambika impeta Phiona

Bombi bari mu kibatsi cy’urukundo

Bahisemo kuzibanira burundu

Mu bo Ronnie yakiriye mu kiganiro harimo na Apotre Masasu

Ronnie asigaye akora kuri Tv1 mu kiganiro kitari icya Gospel

RTV Sunday Live yari umugozi w’inyabune Ronnie agihari, ubu isigari ari umugozi w’ibyabutatu kandi Imana yahagararanye nabo kugeza n’uyu munsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.