× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rinda icyo wagabiwe - Pastor Mukandemezo Immaculée

Category: Ministry  »  3 months ago »  Sarah Umutoni

Rinda icyo wagabiwe - Pastor Mukandemezo Immaculée

1 Timoteyo 6: 20 "Timoteyo we ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana".

Pawulo yahuguraga Timoteyo ku bw’abamurwanyaga. Timoteyo yakiriye agakiza ari muto ahita ahabwa inshingano z’ubupasitori, ahabwa kuyobora itorero ry’Efeso nkuko tubisanga mu rwandiko rwa 1 Timoteyo 1: 3- 4.

Ibi bishatse kuvuga iki? Tandukanya amaraso ya kavukire cyangwa igihe umaze mu murimo w’Imana, umurimo ukora sinawumenya. Ariko haranira kuba udahinyurwa muri uwo murimo.

Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga no ku ngeso zawe no ku rukundo no ku kwizera no ku mutima uboneye, 1 Timoteyo 4: 12

Ijambo ry’Imana riragusaba guhagarara neza mu nshingano wahawe izo ari zo zose. Rinda icyo wagabiwe.

Bantu b’Imana muri mu mirimo itandukanye, umva wowe turi kumwe; reka ishyari ku bagusanze mu murimo, inyungu zawe ni uguhindurira benshi ku bukiranutsi. Daniel 12:3.

Umva wowe turi kumwe, Imana izaguhembera ibyo izagusangamo. Yesu Kristo yaratwangaje turi mu kazi ke. Soma ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Matayo 20: 1-15. Yesu yaciriye uyu mugani abumvaga ko babibanjemo, bazwi.

Abakiri inyuma batarakira agakiza bashobora kuza mu rugo rwa Shebuja bagahabwa imirimo kandi bahembwa nk’abandi. Yohani 10:16. Ndakumenyesha ko abaje nka Timoteyo n’ababanje n’abazaza nyuma, buri wese azahembwa niyubahiriza ibisabwa n’umukoresha we, ni wowe Timoteyo w’uyu munsi.

Rinda icyo wagabiwe. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.