Umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nick Ngendahayo, yahishuye uburyo budasanzwe Imana imuha ikimenyetso cyo kumumenyesha ko indirimbo ye igeze ku musozo.
Richard Nick Ngendahayo yavuze ko ari ikimenyetso cyo gusuka amarira menshi mu gihe cyose arangije gukora indirimbo ifite ubutumwa bwuzuye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ngendahayo yavuze ko amarira ari ikimenyetso cy’umwuka w’Imana umusaba guhagarika gukora, akagarukira aho aba agejeje, kuko iyo atarasuka amarira arakomeza agakora, kuko aba yumva indirimbo itaruzura mu buryo bw’umwuka.
Yagize ati: “Iyo indirimbo yanjye igeze aho Imana ishaka, hari ikimenyetso kiza. Nsuka amarira. Icyo gihe mba menye ko irangiye neza. Mfite indirimbo nyinshi, ariko iyo ayo marira ataraza, mba numva itaruzura. Uzi iyo ntabonye icyo kimenyetso? Biba bisobanuye ko uwo twakoranye atari we, cyangwa ko tutazasoza uwo mushinga.”
Ngendahayo yavuze ko akenshi indirimbo ze azikorana n’abantu bafite umwuka w’Imana, kandi ko adashobora kwihutira gusohora indirimbo atabanje kubona ubwo buryo bw’umwuka bwo kwemeza ko yarangiye.
Yasobanuye ko impamvu amaze imyaka irenga 17 muri Amerika ariko atagaragara cyane mu muziki ari uko abakora indirimbo (producers) yifuzaga gukorana na bo batajya babona umwanya uhagije, nyamara we akeneye igihe gihagije cyo gutekereza, gusenga no kuyobora umushinga w’indirimbo mu buryo bwa gihanga.
Yagize ati: “Nkeneye producer wumva umwuka, utihuta. Kuko indirimbo zanjye ntizivukira mu byumba bya studio gusa, zivukira mu mwuka. Ni yo mpamvu indirimbo nyinshi zatindaga kurangira.”
Uyu muhanzi avuga ko gusubira mu Rwanda muri iyi minsi biri mu mugambi wo kurangiriza zimwe mu ndirimbo z’igihe kirekire yakoreye muri Amerika, kugira ngo azisangize abakunzi be mu buryo bushya.
Ngendahayo kandi ari mu myiteguro y’igitaramo cye gikomeye kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho azaririmbira abakunzi be mu buryo bwihariye. Amatike y’igitaramo ari kugurishwa ku biciro bitandukanye, guhera ku 5,000 Frw kugeza ku 30,000 Frw bitewe n’imyanya.
Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, uzwi mu bihangano nka “Ni We”, “Ibuka”, “Si Umuhemu”, “Wemere Ngushime”, “Ntwari Batinya” na “Cyubahiro.”
Mu bitekerezo bye, Ngendahayo yemeza ko ubuhanzi bwe budaharanira umuziki mwiza gusa, ahubwo ko bushingiye ku kumvira Imana. Ati: “Iyo amarira aje, mba nzi ko Imana yemeye indirimbo.”
Nick Ngendahayo