Mu magambo yakoze ku mitima y’abakurikiye RTV mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026, Rev. Pastor Alain Numa, wabaye umusirikare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1990, yatangaje uko yahishuriwe gutegura abajama (abasore) uko bazubaka.
Mu magambo yavanye muri Bibiliya yagize ati: “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” (Imigani 22:6)
Rev. Pastor Numa, akaba umukozi wa Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yibazaga impamvu abakobwa iyo bagiye gushyingirwa, mbere y’iminsi nk’irindwi ibanziriza ubukwe, bakorerwa ibirori byitwa Bridal Shower, aho ababyeyi b’abagore babaha inyigisho zizababera umusingi n’impamba mu kubaka urugo rwabo, nyamara abahungu bo bakaba badafite ababigisha uko bazubaka urugo rugakomera.
Iki kibazo yari agisangiye na benshi bibazaga niba abakobwa bategurwa, abahungu bo bigenda bite? Bategurwa na nde kugira ngo na bo bahabwe amasomo yazabagirira umumaro mu rushako? Ni ho Imana yamwiyeretse imuhishurira uko azategura abasore.
Ku mugoroba wa tariki ya 1 Kamena 2026, mu kiganiro Password gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu, gitumirwamo abantu bafite ubunararibonye n’ubuzobere mu mibereho myiza, kiba Saa Mbiri n’iminota mirongo ine (20h40), umutumirwa yari Rev. Pastor Alain Numa.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri bo muri Muhabura Polytechnic i Musanze, yabahaye amakuru afatwa nk’ijambo ry’ibanga (password) mu buzima bwe ndetse n’uko yahishuriwe kuganiriza abasore uko bazubaka ingo zabo nk’uko abakobwa na bo babikorerwa.
Rev. Pastor Alain Numa asengera mu Itorero Église Messianique pour Guérison des Âmes au Rwanda (GUERSON) riherereye i Karumuna, umaze kwambuka uruzi rw’Akagera werekeza i Bugesera, riyobowe na Apostle Serukiza Sosthene.
Rev. Pastor Numa ni muntu ki?
Ni umugabo ufite umutwaro wo gutanga umusanzu mu kubaka umuryango ugenda usenyuka, aho gatanya (divorce) ziyongera kurusha abashyingirwa.
Rev. Pastor Numa ni we watangije igikorwa cyo kuganiriza abahungu ibyo yise “Best Men”. Afite inkomoko ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’Umubiligi, ku buryo benshi bamufata nk’umuzungu. Ni imvange y’amoko (Métis), kandi iyo ukimubona ushaka kumuvugisha Icyongereza, nyamara azi Ikinyarwanda neza cyane.
Ubwo yakirwaga kuri RTV, mu gutangira ikiganiro, yabajijwe ku bijyanye n’uruhu rwe. Yagize ati: “Kubera uruhu rwanjye, benshi batekereza ko ndi umuzungu. Njye meze nk’uwitukuje, nkaba naroze isabune nziza, bituma ngira uruhu rwiza kandi abantu bakanyita umuzungu.”
Umunyamakuru wa RTV yamubajije niba na we yumva bamwita umuzungu ndetse n’aho ibyo abikomora.
Rev. Pastor Numa, uzwi cyane mu bukangurambaga akorera abaturage mu byaro mu kazi ke muri MTN Rwanda, yasubije ati: “Mvuka ku babyeyi babiri. Mama ni Umunyarwandakazi, naho papa ni Umubiligi. Ibyo bituma mba Umunyarwanda. Nanagiye ku rugamba rwo kubohora Igihugu cyanjye mu 1990 ubwo nari mfite imyaka 18.”
Umunyamakuru yamubajije uko yatangije gahunda yo guhuza abahungu kugira ngo abaganirize ku kubaka urugo.
Rev. Pastor Alain Numa yasubije ati: “Narabihishuriwe, ngira umuhate wo kubikora. Iyo urebye mu ngo zacu, umwana w’umukobwa iyo aguye hasi baravuga bati ‘Araguye mukobwa mwiza’ bakamuterura, ariko umuhungu iyo aguye hasi baravuga bati ‘Uri Rambo, urashoboye.’”
Yakomeje avuga ko abahungu aganiriza yabise abajama be, akaba abahuriza hamwe mu biruhuko (vacances) bakajya mu mwiherero w’iminsi 10. Kuri ubu bageze ku cyiciro cya kane.
Yakomeje agira ati: “Iyo tugeze muri camp, mu gitondo kare barabyuka bagasiga bavomye amazi yo kwiyuhagira. Hanyuma tukajya kwiruka. Tuvuyeyo bakajya koga, bakiga gukora imirimo isanzwe ikorwa n’abakobwa nko gusasa uburiri babyutsemo. Nyuma bagakurikira inyigisho zirimo guteka, uburere mboneragihugu n’amateka y’Igihugu.”
Yakomeje agira inama urubyiruko rwamubajije ibibazo bitandukanye, abasaba kwirinda gukoresha nabi internet muri iki gihe cy’ubwenge buhangano (AI), kwirinda ubutinganyi, ibiyobyabwenge, harimo n’inzoga z’inkorano zangiza ubwonko.
Pastor Numa yanasabye urubyiruko kwirinda gukurikira bagenzi babo bakora ibibi, ahubwo bagaharanira gukurikiza abakora ibyiza.
Yagize ati: “Ibyo usanze ku meza si ko ubirya byose. Naretse kunywa itabi. Hari igihe naraye mu kabyiniro, bukeye ngiye kohereza umuntu kunzanira itabi bararimwima. Nahise mfata umwanzuro wo kurireka kuko byari bigiye kungiraho ingaruka zishobora no kungeza muri gereza. Ku rugamba byaradufashaga, ugatumuraho kubera imbeho yabaga ihari.”
Rev. Pastor Numa yanavuze uko yafashe umwanzuro wo kureka inzoga mu mwaka wa 2009, ubwo yari avuye kureba umukino w’Igikombe cy’Isi. Yari mu ndege ya RwandAir, maze amasaha atanu yamaze mu kirere amuha umwanya wo kwitekerezaho.
Yanakomoje ku buryo afata umwanya wo kwegera umuryango we, avuga ko yiteguye kubona umukwe vuba. Yagize ati: “Nta mpungenge mfite kuko nateguye umuryango wanjye. Buri mwana afite inshingano mu rugo. Hari ushinzwe minisiteri y’umutekano, hari ushinzwe ibijyanye na Cash Power n’amashanyarazi.
Ni we umenya ko umuriro ushize akabimenyesha utanga amafaranga kugira ngo ugurwe. Bityo buri wese azi ibyo ashinzwe. N’umukobwa wanjye w’imfura wiga muri Amerika agiye gushyingirwa vuba. Yagize amahitamo ye ku mukwe yaduhitiyemo.”
Mu gusoza ikiganiro, yakomeje asaba ababyeyi bagenzi be guha umwanya abana babo kugira ngo babigishe indangagaciro zizabafasha kubaka ingo zubaha Imana.
Yafashe umwanya asengera imiryango, asaba Imana ko abana babo bazabahagarara ku bitugu bakareba kure ubuzima bubategereje, burangwa n’indangagaciro zigira umugabo n’umugore bubaha Imana.
Rev. Pastor Alain Numa yatangaje uko yahishuriwe ibyo gutegurira abajama be kurushinga