× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Natasha yagaragaje amasomo 7 yakuye mu kwegukana igikombe kwa Arsenal

Category: Pastors  »  9 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rev. Natasha yagaragaje amasomo 7 yakuye mu kwegukana igikombe kwa Arsenal

Umuvugabutumwa uzwi cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, Rev. Lucy Natasha, yifatanije n’abakunzi ba Arsenal F.C. mu byishimo byo kwegukana igikombe cya Premier League nyuma y’imyaka 22 yari ishize iyi kipe itongera kugera kuri iyo ntsinzi.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Rev. Natasha yashimye uburyo abafana ba Arsenal bakomeje kwihangana no gukomeza kwizera ikipe yabo nubwo yagiye inyura mu bihe bikomeye imyaka myinshi.

Yavuze ko gutsinda kwa Arsenal kwigishije amasomo menshi ajyanye n’ubuzima bwa buri munsi, cyane cyane ku bijyanye no kwihangana, kwizera no kudacika intege.

Mu butumwa bwe, yagize ati: “Nyuma y’imyaka 22 yo gutegereza… icyubahiro kirakwiye.” Aya magambo yahise akurikirwa n’amasomo arindwi yavuze ko abantu bashobora gukura muri uru rugendo rwa Arsenal.

Rev. Natasha yavuze ko isomo rya mbere ari ukwizera inzira umuntu arimo kunyuramo, kabone n’iyo ibintu byaba bitagenda neza ako kanya.

Yagaragaje ko hari igihe umuntu ashobora gukora cyane ariko ibisubizo bikaza bitinze, nyamara gukomeza kwizera no gukomeza urugendo ari byo bituma amaherezo agera ku ntsinzi.

Yanakomeje avuga ko abantu badakwiriye gucika intege vuba. Yifashishije urugero rwa Arsenal, yavuze ko imyaka myinshi y’igeragezwa n’intsinzwi itabujije abafana bayo gukomeza kuyiba hafi no kuyishyigikira kugeza igihe yegukaniye igikombe.

Ikindi yagarutseho ni ubudahemuka. Yavuze ko gukomeza kuba indahemuka ku byo umuntu yemera cyangwa akunda, nubwo ibintu byaba bikomeye, bishobora kugera aho bikamuhesha igihembo. Ku bwe, abafana ba Arsenal bagaragaje urugero rwiza rwo gukomeza kwizera ikipe yabo no mu bihe byari bigoye.

Rev. Natasha yavuze kandi ko ububabare n’ibigeragezo bituma intsinzi irushaho kugira uburyohe. Yagaragaje ko iyo umuntu ageze ku ntsinzi nyuma yo gutegereza igihe kirekire, abyishimira kurushaho kuko aba azi urugendo rutoroshye yanyuzemo.

Yongeyeho ko guhozaho no gukomeza gukora ibintu kimwe buri gihe bifite akamaro gakomeye. Yavuze ko hari abantu benshi batsindwa atari uko badafite impano cyangwa ubushobozi, ahubwo ari ukubera ko batabashije gukomeza urugendo igihe ibintu byari bikomeye.

Uyu muvugabutumwa yanibukije abantu gukomeza kwizera no mu gihe bahuye n’imbogamizi cyangwa gutsindwa. Yavuze ko gutsindwa bitaba bivuze iherezo, ahubwo ko bishobora kuba intambwe iganisha ku ntsinzi iri imbere.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko gutsinda biryoha cyane iyo umuntu yabanje gutegereza igihe kirekire. Yagaragaje ko intsinzi ya Arsenal itari igikombe gusa, ahubwo ko yari isomo rikomeye ku bijyanye no kwihangana no kwizera.

Ubutumwa bwa Rev. Natasha bwagarutse ku bintu birindwi:

1. Izere inzira urimo kunyuramo.
2. Ntugacike intege vuba.
3. Ubudahemuka amaherezo bugira icyo bubyara.
4. Ububabare butuma intsinzi irushaho kuryoha.
5. Kudahindagurika no gukomeza gukora ni ingenzi.
6. Komeza kwizera mu bihe by’inzitane no mu gusubira inyuma.
7. Intsinzi irushaho kunezeza iyo wayitegereje igihe kirekire.

Bamwe bamushimiye uburyo yahuje siporo n’amasomo y’ubuzima, mu gihe abandi bagiye bamubaza mu buryo bwo gutera urwenya niba atarahinduye ikipe, kuko bamwe bari basanzwe bamuzi nk’umufana wa Chelsea F.C.

Rev. Natasha yigiye amasomo 7 mu kwegukana igikombe kwa Arsenal

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.