Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Jehovah Tsdikenu Ministries ukorera kuri interineti, umuhanzi wa Gospel mu njyana ya Hip-hop akaba na Pasiteri wasengewe mu wa 2005, yashyize hanze indirimbo ivuga ku matora yakoranye na Jack B, anagaruka ku bintu 10 ashimira Perezida Kagame.
Iyi ndirimbo yayishyize hanze ku wa 16 Kamena 2024, habura hafi ukwezi kugira ngo amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abe, akaba yarayikoranye na Jack B umaze igihe kitari gito mu buhanzi.
Uyu mupasiteri w’umuraperi yavuze ko hari ibintu icumi ashimira Perezida Kagame, bityo ko ari byo byatumye asohora iyi ndirimbo yise Tora Paul Kagame, dore ko ari umwe mu bakandida batatu bazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba muri Nyakanga 2024.
Ibyo bintu bishingiye ku kuba arindira Igihugu umutekano, yasobanuye ko ari byo byatumye akora iyi ndirimbo "Tora Paul Kagame" muri aya magambo: "Perezida Kagame twese turamukunda, kandi ni impano Imana yahaye u Rwanda. Nifuza ko yakomeza kuruyobora. Njye mubona nka Yoshuwa w’Abanyarwanda."
Ibindi bintu Rev Kayumba akundira Perezida Kagame kandi amushimira ni ibi bikurikira nk’uko yabitangarije Paradise:
1. Yavanye u Rwanda mu icuraburindi
2. Akunda u Rwanda n’Abayarwanda
3. Yaciye akarengane
4. Yateje u Rwanda imbere arusubiza ijambo imbere y’amahanga
5. Yatanze uburezi kuri bose
6. Yaciye ubuhunzi acyura impunzi
7. Yimakaje indangagaciro ya Ndi Umunyarwanda aca icyatanya Abanyarwanda Bose
8. Yashyizeho ubuvuzi kuri bose
9. Yaciye irondakarere n’irondakoko
10. Yahaye amadini ubuvugiro twese dutahiriza ku mugozi umwe
Rev Kayumba abona Abanyarwanda baramutse batamufite hari byinshi baba barahombye cyangwa bahomba ubu mk’uko yabivuze mu buryo bwumvikana agira ati: “Tutamufite ntitwatekana, abana ntibakwiga, amavuriro n’ibitaro ntibyakomeza kwiyongera, ubuhinzi busagurira amasoko ntibwakomeza kwiyongera kandi ubu abasura u Rwanda n’inama zibera mu Rwanda ntibyari kwiyongera kuko dufite ibikorwa remezo, itumanaho n’ikoranabuhanga ryihuta.”
Uyu muraperi akaba n’umupasiteri yatunguye benshi, kuko bamwe batiyumvisha uko iyobokamana na poritike bihuza, ariko yabisobanuye mu buryo bwumvikana agira ati: “Turakorana kandi tugafashanya kuko icyo duharanira twese ni ukugira umuntu utekanye kandi ufite amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi twese turi ibiremwa Imana yaremye kandi iduha imurimo wo kuyobora neza abantu yiremeye. Umupasiteri ni umushumba kandi mu bo dushumba harimo n’abanyapoliki kuko na bo bubaha Imana, kandi abanyapolitiki mu bantu bayobora harimo n’abanyamadini. Twese duhuriye kuguhindura isi n’abayiriho bakabaho mu mudendezo bishimye.”
Uretse iyi ndirimbo yageneye ibihe by’amatora agaruka kuri Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u Rwanda, uyu muraperi asanzwe azwi mu zindi ndirimbo zirimo iyitwa "Mureke Ibiyobyabwenge" Ft P Fla & Jack B, "Umukunzi" Ft Diana Kamugisha, "Tora Paul Kagame", "Holy People", "Love", "Ntimugire ubwoba", "Waratoranyijwe", "Imbuto" [Ebibala], "Afrika yakoranye na Inspector, Lilian, Ratio Gates & Linda" na "Worship God in hiphop."
Nk’uko na we yabyiyemeje, Rev. Kayumba Fraterne ashishikariza n’abandi Banyarwanda bose kuzatora Kagame Paul ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, agakomeza akaruyobora neza nk’uko yabigenje mu myaka ishize, anaboneraho kumusaba gukomeza ingamba zo gushyigikira ubusugire bw’Igihugu ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ni imwe mu ndirimbo ziri gushishikariza buri Munyarwanda wese kuzatora Kagame ku wa 14 Nyakanga 2024 ku baba hanze y’u Rwanda, no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku batuye mu Rwanda.
REBA INDIRIMBO "TORA PAUL KAGAME" YA REV. KAYUMBA FRATERNE
REBA IKIGANIRO REV KAYUMBA AHERUTSE KUGIRANA NA PARADISE.RW
Paradise.rw: Rev. Kayumba akunda iki mu buzima busanzwe?
Rev. Kayumba: Nkunda gutega amatwi umuntu arimo kumbwira ibibazo bye, nkongera gushimishwa n’uko yampaye ubuhamya ko byatunganye, ntibagiwe no kwitanga muri njyewe.
Paradise.rw: Ni iki cyakubabaje mu buzima ?
Rev. Kayumba: Hari umuntu twari twapanganye Umushinga w’Ubuzima bwacu birangira ampemukiye.
Paradise.rw: Ni iki cyagushimishije mu buzima ?
Rev. Kayumba: Icyanshimishije ni uko nateye imbere mu buryo ntabitekerezaga. Ikinshimisha ni uko Imana indinda umunsi ku munsi kandi ikampa no gutera imbere.
Paradise.rw: Ukunda kurya iki no kunywa?
Rev. Kayumba: Nkunda ibyo kurya bya kinyarwanda, amateke, ibijumba, ubugali bw’amasaka.
Icyo kunywa, nywa ibintu bitarimo Alcool, Juice na African Tea.
Paradise.rw: Wabaye umuvugabutumwa ryari?
Rev. Kayumba: Umwaka wa 2005
Paradise.rw: Tubwire abahanzi 3 ukunda
Rev Kayumba:: Meddy, Pastor Bugembe, Lecrae na Priscilla
Paradise.rw: Tubwire abapasiteri 3 ukunda
Rev Kayumba: Pastor John Huge, Rev Natasha wo muri Kenya na Rev Dr. Antoine Rutayisire
Paradise.rw: Amagambo 2 y’ubwenge ugenderaho
Rev Kayumba: 1. Never break your promises. Keep every promise; it makes you credible.
2. Be happy with who you are. Being happy doesn’t mean everything is perfect but that you have decided to look beyond the imperfections.
Paradise.rw: Tubwire indirimbo 3 ukunda cyane
Rev Kayumba: 1) God, You’re So Good. 2) I Surrender - Hillsong Worship. 3) Here I Am To Worship / The Call - Hillsong
Paradise.rw: Tubwire igihugu wasohokeramo nk’ukwezi kose ukishima cyane
Rev Kayumba: Rwanda (One&Only Gorilla’s Nest Hotel.
Paradise.rw: Ibintu 3 ku mukobwa ukunda
Rev Kayumba: Ubika ibanga, utiyandarika, Unyurwa n’uko ari, n’Umukobwa w’inyangamugayo.
Paradise.rw: Ikintu kimwe wabaza Imana muhuye Live
Rev Kayumba: Nk’uko umucamanza ari umuntu Imana yaremye, iyo afashe icyemezo agaca urubanza ntawe umuvuguruza. N’Imana ntacyo nayibaza kuko ibyo ikora byose iba ibizi kundusha kuko yo yandemye.
Paradise.rw: Icyanditswe ukunda cyane
Rev Kayumba: Zaburi 30:6 "Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato, Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo. Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, Ariko mu gitondo impundu zikavuga.
Paradise.rw: Kubyuka usuhuza abantu kuri Groupe [AGT], ni bacye babishobora, wowe ubishobozwa n’iki?
Rev Kayumba: Ni umuco twatojwe kandi bimbamo.
Paradise.rw: Uyu mwaka uduhishiye iki
Rev Kayumba: Umwaka ni munini ibyo mbahishiye muzabibona vuba.
Paradise.rw: Kuba inshuti y’ibyamamare no kubasengera wabigezeho gute?
Rev Kayumba: Nkunda gusabana n’abantu bose ntarobanuye, kandi n’ibyo byamamare nabyo tuziranye, bamwe turi mu kigero kimwe, ibiganiro tugirana no gusengana nabo biranyorohera cyane.
————————————————----------------------------------------
Umuraperi Rev. Kayumba Fraterne
Jack B