× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev Isaie uyobora ADEPR yasabye abayobozi bashya ba CEP UR Huye gukomeza kuba abigishwa ba Yesu nyakuri

Category: Ministry  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Rev Isaie uyobora ADEPR yasabye abayobozi bashya ba CEP UR Huye gukomeza kuba abigishwa ba Yesu nyakuri

Rev. Isaie Ndayizeye uyobora ADEPR yitabiriye umuhango wo gusengera abayobozi bashya ba CEP UR Huye, abasaba gukomeza kuba abigishwa ba Yesu nyakuri.

Ku cyumweru tariki 22 Mutarama 2023 nibwo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye mu Karere ka Huye habereye Igiterane cy’Ububyutse no gusengera Abayobozi bashya ba CEP Huye barangajwe imbere na Turatsinze Rodrigue no gushimira abacyuye igihe.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Pastor Isaie Ndayizeye yabasabye gukomeza kuba abigishwa ba Yesu nyakuri no kuzana impinduka zuzuye aho bari.

Yanashimiye Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda imikoranire myiza bufitanye n’Itorero ADEPR anizeza iyi Komite nshya amahugurwa kugira ngo bazarusheho gukora neza inshingano za bo.

Abayobozi bashya bagiye kuyobora CEP 2022-2023 bahagarariwe na Turatsinze Rodrigue n’itsinda ry’abagize komite ye, bagiye gusengerwa kugira ngo Imana izabane nabo. Babwiwe n’Umushumba Ndayizeye Isaiah ko ari abahagarariye Yesu hano ku isi, bakaba bafite inshingano zo kwigisha abantu iby’ubwami bw’Imana.

Yabasabye kujya bigisha kwitondera ibyo Yesu yategetse byose, kwita kubo bayoboye (intama) n’ibindi byinshi, Yesu uwo bagiye gukorera, ntari kure ahubwo bari kumwe kuko yavuze ko ari kumwe nabo iminsi yose.

Rev Isaie asengera abayobozi bashya

Habanje kuba igiterane hakurikiraho gusengera abayobozi bashya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Iyinkuru ni nziza

Cyanditswe na: Uwera Sandrine   »   Kuwa 23/05/2023 09:13

Mwagize neza kubana natwe

Cyanditswe na: Rodrigue   »   Kuwa 23/05/2023 08:18