Umuryango Women Fondation Ministries wongeye gutegura igiterane mpuzamahanga cyiswe "All Women Together". Ni igiterane ngarukamwaka kimaze kubaka imitima myinshi yari yarasenyutse bitewe n’amakuba n’ikobe byo mu isi.
Kuri ubu hari abagore benshi biberaga mu gikombe cyitwa "Ntibigishobotse", uyu munsi bafite akamero kwitwa "abakozi b’Imana". Abangaba barubashywe, ni abatunzi ndetse n’abanyacyubahiro, batungishije benshi babikesha iki giterane "All Women Together".
Hari abanyarwanda benshi batuye mu mahanga batajya basiba iki gitaramo. Kuri ubu bamwe bahisemo kugera ikirenge mu cy’umwamikazi w’i Saba, wavuye muri Etiyopiya akaza mu murwa w’i Yerusalemu, akaza yitwaje ibihumura neza ndetse n’izahabu kugira ngo atazabarirwa ubwenge Imana yahaye Salomon.
Tariki ya 06-09/08/2024, benshi bahanze amaso iki giterane cya "All Women Together" [ Abagore Twese Hamwe" kigiye kuba ku nshuro ya 12 kikazabera muri BK Arena.
Uyu mwaka wa 2024, Umuryango All Women Fondation uyoborwa na Apostle Mignonne Kabera ugiye guhesha umugisha abazakitabira mu nsanganyamatsiko ivuga ngo "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi", ikaba iboneka muri Zaburi 68:11.
Uyu mwaka wa 2024 abazitabira iki gitaramo bazaheshwa umugisha n’abakozi b’Imana bazaturuka imihanda yose barimo Pastor Jessica Kayanja uzaturuka mu gihugu cya Uganda, Pastor Mathew Ashimolowo umwongereza ukomoka muri Nigeria, Dr Ipyana wo muri Tanzania ndetse n’umuramyi Egbu Osinach wo muri Nigeria akaba azwi ku izina rya Sinach.
Uretse inyigisho z’ubugingo, iki gitaramo gitangirwamo inyigisho z’iterambere ndetse n’amahugurwa hakaba hatumirwa impuguke mu bisata bitandukanye. Iki giterane cyitabirwa n’abakobwa n’abagore benshi cyane barimo n’abayobozi batandukanye b’igihugu.
Mu mwaka wa 2023, iki giterane cyitabiriwe n’abagore barenga ibihumbi bitanu, bagira n’umugisha wo kubana na Madamu Jeannette Kagame - Umufasha wa Perezida Kagame. Ni igiterane cyabereye umugisha abarimo umuramyi Josh Ishimwe, umwe mu bahanzi mbarwa babarizwa mu gisata cya Gospel baririmbiye imbere ya Madamu Jeannette Kagame.
Apostle Mignonne Kabera ni umwe mu bakozi b’Imana bafite igikundiro ku mugabane wa Afurika ndetse no ku isi. Uyu mubyeyi washinze itorero rya Noble Family Church akomeje kubera benshi icyitegerezo cy’imirimo myiza no kwizera.
Kuri ubu uyu muryango Women Fondation Ministries umaze gushinga imizi mu bihugu birimo u Rwanda, Canada, USA, Uganda, Burundi, Kenya, u Bufaransa, u Bwongereza n’ibindi.
All Women Together y’umwaka ushize yitabiriwe n’abarimo Madamu Jeannette Kagame
Igiterane All Women Together cy’uyu mwaka kizabera muri BK Arena