Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Rev Emmanuel Ganza, yatangaje ko ari gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena mu mwaka wa 2026, kikazaba kimwe mu bitaramo bikomeye ateganya gukora mu rugendo rwe rw’ivugabutumwa mu Rwanda.
Rev Ganza, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ayobora Itorero House of Grace, yavuze ko yaje mu Rwanda mu rwego rwo gutegura ibikorwa binini azahakorera umwaka utaha. Yabitangaje ubwo yari ageze i Kigali yitabiriye igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Yagize ati: “Richard mwita mukuru wanjye, gukura tukamenyana, ni ibintu bidasanzwe no kuza kumufasha ni ukumwereka ko mushyigikiye.”
Rev Ganza yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda kuko ari mu rugo. Ati: “Iyo uri mu rugo, uba uri mu rugo nta handi hakurutira mu rugo. Nyobora Abanyarwanda muri New York, ahantu dutuye, iyo duhuye akenshi dukumburanya ibihe byacu byo mu Rwanda. Rero wakumva uko niyumva kuba ngeze mu Rwanda.”
Yavuze ko aje mu Rwanda akubutse muri Tanzania aho yari kuva muri Kamena 2025, ndetse ateganya gusubirayo muri Werurwe 2026, nyuma akagaruka gutaramira mu Rwanda.
Ati: “Ni byo biri muri gahunda dufite yo kuzakorera muri BK Arena, dufite igiterane turi gutegura hano mu Rwanda, abaririmbyi tuzakorana nabo bamwe bari muri Amerika, bazadufasha.”
Yakomeje agira ati; “Kubera ko sindakorera muri BK Arena, buriya no kuza mu gitaramo cy’umuvandimwe Richard, ni ukuza kureba uko BK Arena imeze, ni n’ishuri buriya kubera ko iyo dushaka gukora ikintu cyiza, urabanza ukiga.”
Rev Ganza Emmanuel yavuze ko hari abahanzi beza bo mu Rwanda yifuza ko bazakorana haba muri icyo gitaramo cyangwa mu yindi mishinga ye irimo indirimbo n’ibiterane.
Uyu mugabo wakiriye agakiza mu 2001, avuga ko yinjiye mu muziki ashaka kuziba icyuho cy’abaririmbyi ba Korali Impuhwe yo ku Gisenyi baririmbanaga bakoreye impanuka mu Karere ka Kamonyi, hakitaba Imana abantu 18.
Rev Emmanuel azwi mu ndirimbo zirimo ‘Heshima, Ikiniga, Amavi, Kisuli Suli, Ajabu, Ndiwe Mungu, Desire, Able, Urakoze cyane n’izindi nyinshi.
Rev Ganza Emmanuel ari kubarizwa mu Rwanda