× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Dr Antoine Rutayisire yagiriye inama ababyeyi bashyingira abana babo bagashaka kubinjirira mu mibanire

Category: Pastors  »  5 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Rev. Dr Antoine Rutayisire yagiriye inama ababyeyi bashyingira abana babo bagashaka kubinjirira mu mibanire

Kuri uyu wa Kabiri ku itariki 9 Mutarama 2024, Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire uherutse gushyingira umuhungu we, yagiriye inama ababyeyi bahora bakora amakosa yo kwinjirira ingo n’imibanire y’abana babo bashyingiye.

Ni mu kiganiro Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire akaba inzobere mu iyobokamana na politiki yatanze kuri channel ya YouTube yitwa Max TV, kibandaga ku bintu bitandukanye birimo urukundo, kubaka urugo, politiki n’ibindi.

Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire yatumiwe muri iki kiganiro nyuma y’uko ku itariki 30 Ukuboza 2023, yashyingiye umuhungu we Impano Emmanuel, akaba yarashyingiranywe na Gahima Diana imbere y’Imana mu rusengero.

Muri iki kiganiro yagarutse ku bituma ingo z’abantu bashyingiranywe vuba zisenyuka bitewe n’ababyeyi babo babinjirira mu mibanire, birengagije ko iyo umwana afashe umwanzuro wo kuba umugabo cyangwa umugore aba arenze igihe cyo kugenzurwa no kubwirizwa icyo gukora n’ababyeyi be.

Mu magambo ye yagize ati: “Ugasanga umubyeyi yavuye i Rusizi ari gutanga amabwiriza mu rugo rw’umwana we uri i Kigali. Ririya ni ikosa rikomeye cyane. Ababyeyi bamwe ntabwo bazi kurekura ngo bareke umwana agende abe umugabo.”

Mu gutsindagiriza aya magambo, nka Pasiteri ubimazemo igihe, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, mu gitabo cy’Itangiriro igice cya 2 umurongo wa 24 hagira hati: “Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”

Uku gusiga se na nyina ni ikimenyetso kigaragaza ko aba akuze adakwiriye kwinjirirwa mu buzima bw’urugo rwe n’imibanire ye n’uwo bashyingiranywe. Yavuze ko abakora ibi baba birengagiza ibivugwa muri uyu murongo cyangwa se bakaba batawuzi.

Rev. Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane, akaba abarizwa mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda aho yanayoboye Paruwase ya Remera. Gusa kuri ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru, ariko ntiyahagaritse gukorera Imana mu mbaraga ze zose kuko aho atumiwe ajyayo iyo bihuye n’umwanya we, akaba ari na yo mpamvu yitanze akaboneka muri iki kiganiro cyanyuze kuri shene ya YouTube yitwa Max Tv.

Rev. Canon Dr Antoine Rutayisire hamwe n’umugore we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Dr.ANTOINE RUTAYISIRE NDAMUKUNDA CYANE.NUMUJYANAMA MWIZA KUBUZIMA BWO KUBAKA URUGO RWIZA KANDI RUKENEWE.IGITEKEREZO NATANGA NUKO NABANDI BA PASTEUR BAGERA IKIRENGE MU CYA ANTOINE NTIBIBANDE KUMADINI GUSA AHUBWO BAGAHARANIRA KUBAKA UMURYANGO NYARWANDA KANDI UKUNDA IMANA.GUSA MUMPE NUMERO ZA ANTOINE NDAZIKENEYE MFITE BYINSHI NIFUZA KUMENYA.MWAZIMPA KURI EMAIL [email protected] kuri tell 0780364307.murakoze

Cyanditswe na: SIBOMANA JEAN DAMASCENE  »   Kuwa 05/04/2024 03:25