Retine usanzwe ari umwanditsi w’imivugo, agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Amen" yakoranye n’umuhanzi Da Promota.
Kimazi Reagan wamamaye mu muziki nka Reagan Da Promota, azwiho gufasha mu buryo butandukanye abanyempano bashya. Yibukirwa cyane ku ndirimbo "Ingabire" yahurijemo abahanzi b’amazina akomeye nka Aline Gahongayire n’abandi bashya b’impano ikomeye muri Gospel.
Nk’uko Reagan asanzwe afasha abanyempano bashya, ubu utuhiwe ni Retine wamusabye ko bakorana indirimbo bse ’Amen’ ndetse ikaba iri hafi gusohoka. Reagan Da Promota, yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo yakoranye na Retine izajya hanze vuba cyane bidatinze.
Yatangaje ko iyi ndirimbo itazatinda gusohoka kuko integuza yayo (Coming Soon) yamaze kugera hanze. Ni indirimbo irimo ubusabe bwabo n’isengesho ku Mana aho bayitakambira ngo igenderere DRC ihoramo intambara ikunze kwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge. "Ni isengesho ryo gutakambira Imana ko yabana na kiriya gihugu (RDC) gihoramo intambara zidashira".
Ikindi wamenya kuri Reagan Da Promota ni uko ari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo. Hari nyishi yandika akaziha abandi bahanzi bakaziririmba ku giti cyabo. Agiye kugaragara mu ndirimbo "Amen" nyuma y’iminsi micye asohoye indirimbo yitwa "Ndanezerewe" iri kuri EP y’indirimbo 6 yashyize hanze mu mezi macye ashize.
SOGONGERA KU NDIRIMBO YA RETINE FT DA PROMOTA
Reagan na Retine bakoranye indirimbo "Amen"