Umuramyi Dominic Ashimwe yatangiye gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakunzi be bahoraga bamusaba gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’indirimbo ze zo hambere.
Ku mpamvu zirimo kujyanisha umuziki n’igihe, kubika ibihangano bye mu buryo bworohera abakunzi be kubibona, umuramyi Dominic Ashimwe yatangiye gushyira mu bikorwa ibyifuzo by’abakunzi be bahoraga bamusaba gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’indirimbo ze zo hambere, akaba yahereye ku ndirimbo yo hambere "Nemerewe Kwinjira" imwe mu ndirimbo zazamuye ibendera rya Kristo mu Rwanda Ndetse no mu mahanga.
Ni imwe mu ndirimbo zakozwe mu buryo bwa live ubwo yataramiraga abakunzi be mu gitaramo cyo kuwa 24 Werurwe 2023 kuri Solace Ministries, Kacyiru.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Dominic Ashimwe yavuze ko iyi ndirimbo "Nemerewe Kwinjira" yabimburiye izindi ndirimbo zo hambere ateganya gushyira hanze aho amashusho aba yafashwe mu buryo bwa live.
Yavuze ko hagamijwe kujyanisha umuziki n’uburyo bugezweho. Yavuze ko zimwe mu ndirimbo zabimburiye urugendo rwe rwa muzika, zaje kubura nyuma y’uko hari uwari yarazishyize kuri YouTube ariko uwo murongo ukaza kuburirwa irengero.
Yagize ati: "Mu minsi ishize twashyiraga indirimbo ku mbuga z’abandi". Yavuze ko izo ndirimbo hari channel yitwaga Afrifame zashyirwagaho, iza gukurwa kuri YouTube bituma abakunzi b’izi ndirimbo bazibura. Ibi byatumaga mu bitaramo yitabiraga abakunzi b’izi ndirimbo biganjemo a a diaspora babura aho bareba izi ndirimbo.
Dominic Ashimwe ati: "Byambayeho cyane ndi mu gitaramo mu Bubiligi, abantu bakunze izi ndirimbo zirimo n’iza cyera, hanyuma bakambaza aho bakura izi ndirimbo, yaba kuri YouTube, Spotify na Amazon ugasanga iki kibazo nkiburiye igisubizo. Yavuze ko ibi byatumye aba ahagaritse gukora Album nshya ahitamo gusubiramo izi ndirimbo.
Gusa yavuze ko mu gusubiramo izi ndirimbo habayeho gushishoza kugira ngo zidatakaza umwimerere bityo uwazikunze mu myaka yo hambere ayisangemo.
Yunzemo ati: "Igihe twakoraga izi ndirimbo wasangaga abahanzi bo mu Rwanda tutarakoreshaga YouTube, imbuga nkoranyambaga zari zitarabaho, bityo rero kuri ubu tugomba gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo ubutumwa bwiza bwaguke. Izi ndirimbo zigomba gukorwa kugira ngo ziboneke, umuntu wese wazibuze azibone."
Agaruka kuri iyi ndirimbo "Nemerewe Kwinjira" aho yafatanyije na Rene Patrick na Aime Uwimana, yagize ati: "Ni indirimbo isanzwe ihari, imaze igihe, ni ubutumwa buri muri Bibiliya mu gitabo cy’Abefeso 1:7
Hagira hati: "Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri."
Yavuze ko yifashishije uyu murongo mu kongera kwibuka no kwibutsa abantu urukundo rw’Imana n’umurimo Kristo yakoze ku buzima bwacu, uburyo abawizera bose ubahindukira ubuzima.
Yagize ati: "Ni ukwibutsa abantu ko nta rubanza tugiciriweho, twemerewe kwinjira ahera kuko turi abana b’Imana, umuntu wese wemeye kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza akizera umurimo yakoze ku musaraba, ahinduka umwana w’Imana, ariyo mvano ho kuririmba "Twemerewe kwinjira ahera."
Muri iyi ndirimbo yifashishije Rene Patrick waririmbaga mu ijwi rifite imbaraga ndetse na Aime Uwimana waririmbaga agaragaza amarangamutima yo gukurura isano n’urukundo abizera umusaraba bafitanye na Kristo nk’uko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bubivuga.
Neema Marie Jeanne wari witabiriye kiriya gitaramo yahagaragaye ari mu bihe byiza byo gufashwa, tutibagiwe na Bosco Nshuti wagaragaye mu bacuranzi.
Dominic Ashimwe ufatwa nk’umwiza mu baramyi beza u Rwanda rufite ahanini bitewe n’imyandikire y’indirimbo zirimo ubutumwa buvuga ku gucungurwa, umusaraba n’agakiza akaba n’umwe mu bafite ijwi ryiza. Yahesheje umugisha benshi mu ndirimbo nka Ashimwe, Ntihinduka, Nditabye, Ari kumwe natwe, Akadomo ka nyuma n’izindi.
RYOHERWA N’INDIRIMBO IVUGURUYE "NEMEREWE KWINJIRA" YA DOMINIC ASHIMWE
Rene Patrick na Aime Uwimana ni bamwe mu bagaragara mu ndirimbo ivuguruye "Nemerewe Kwinjira" ya Dominic Ashimwe