× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Recycles" si umuziki gusa—ni ubuhamya: Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya ya SEE Muzik na Emeline Penzi

Category: Artists  »  4 weeks ago »  Sarah Umutoni

"Recycles" si umuziki gusa—ni ubuhamya: Ibyo wamenya ku ndirimbo nshya ya SEE Muzik na Emeline Penzi

“Recycles” ya SEE Muzik hamwe na Emeline Penzi yuje ubutumwa bubohora imitima— akaba ari indirimbo ivuga ubuzima abantu tunyuramo turwana no kureka icyaha- Yerekana ko Kristo ariwe ufite imbaraga zo guca imigozi no gukiza umutima ubabajwe n’icyaha.

Yasohotse: Ku wa 23 Gicurasi 2025, ikaba iboneka ku mbunga zose zumvirwaho umuziki. Yumve hano: https://linktr.ee/seemuzik

Nyuma y’imyaka myinshi y’ububata n’intambara yihishe benshi batamenye, SEE Muzik yafunguye umutima binyuze mu ndirimbo nshya “Recycles”, afatanyije n’umuhanzikazi Emeline Penzi, ufite ijwi rinyura imitima ya benshi.

Kuva yasohoka ku itariki ya 23 Gicurasi, iyi ndirimbo yakomeje kwigarurira imitima ya benshi—ntikiri isengesho ry’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo yabaye indirimbo ihuriweho n’abatari bake ndetse harimo n’ababaswe n’imico myinshi itandukanye nk’iibiyobyabwenge, ubusambanyi, amashusho y’urukozasoni, abafite ipfunwe, ibikomere by’amateka, ndetse n’imico idahwitse barazwe na basekuruza(Karande).

Yashibutse mu rugamba rw’imyaka irenga icumi, aho SEE Muzik yarimo arwana n’ibyari bimuboshye umutima. Iyi ndirimbo kandi ishyira ahabona intambara umuntu anyuramo ashaka kureka ikibi, akongera akisanga yaguye mu cyaha, akibaza niba urukundo rw’Imana rutararangiye ku buzima bwe. Ni ubuhamya bw’umuntu wigeze gushidikanya ku buntu bw’Imana—ariko akabona icyizere gishya muri Kristo.

SEE Muzik agira ati: "Iyi ndirimbo yashibutse mu bihe numvaga ko ubuzima bwanjye bwuzuye kwizengurukaho—kugwa, kurira, gusenga, hanyuma nkongera kugwa. Nayanditse ndi hagati muri urwo ruziga, mbaza Imana nti: ‘Ese amaboko yawe aracyakinguye ku bwanjye?’ Mu buryo butangaje, iryo sengesho ryahindutse amagambo n’indirimbo.”

Umusanzu wa Emeline Penzi si ukongeramo amajwi gusa, ahubwo yaguye igitekerezo nyir’izina. Mu biganiro byo muri studio no mu gihe cyo gufata amajwi, Emeline yagaragaje ibyinshi bidakunze kuvugwa: imirage y’amateka n’imitwaro y’ahashize. Umurongo we werekana ububasha bw’amateka n’akarande - ububabare bupfukiranwa bukazenguruka nk’umurage. Ijwi rye rihinduka urusaku rw’abamenye ko urugamba barwana rutari urwabo gusa. Ni no ku bazabakomokaho.

Mu buryo bw’umuziki, “Recycles” ihuza injyana ya Gospel Afro-soul n’umwuka w’ituze (minimalism), ituma amagambo n’ukuri kw’amarangamutima byigaragaza.

Recycles ni isengesho ry’umuntu wumva ko yataye inzira: rimubwira ko no mu bihe by’umwijima, ubuntu butigeze bumuvaho. Ko nubwo umuntu yaba yaratsinzwe inshuro igihumbi, hakiri amahirwe yo kugaruka—kandi iyo nshuro ishobora kuba iyanyuma.

Iyi ndirimbo amashusho yayo yafashwe na Enock Zera, afashijwe na Nassi Oliks mu kuyatunganya, hamwe na Editor Guy mu kuyashyiramo amabara. Aya mashusho akubiyemo inkuru y’umuhungu muto n’umwana w’umukobwa (Gedion Kamanzi na Bucyedusenge Marceline), bagaragaza urugamba rw’imbere mu mutima ruhuye n’inyigisho z’indirimbo.

Itsinda rigari ryabigizemo uruhare

● Abatunganyije amajwi: Junior Kaberuka & Aguilaaa
● Umuyobozi w’amashusho: Enock Zera
● Uwayatunganyije: Nassi Oliks
● Uwakoze amabara (colorist): Editor Guy
● Uwahanze imideli (stylist): Phiona Dusenge
● Label: RevHeart Collective
● Abakinnyi: Gedion Kamanzi, Bucyedusenge Marceline
● Itsinda ryayoboye umushinga: Edda Tumukunde, Inglide Keza Jesca
● Ishimwe ryihariye: Honorine Abijuru

Kuva yashyirwa hanze, Recycles yakomeje gutera abantu gutekereza no gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga. Abayumvise bayita “umuziki uva ku mutima” ndetse n’“ikibutsa ko ubuntu butarangira.”

Umva cyangwa ukureho “Recycles” ku mbuga zitandukanye: https://linktr.ee/seemuzik

Abaramyi b’impano y’agatangaza bahuriye mu ndirimbo

Indirimbo ya See Muzik na Emeline Penzi yasamiwe hejuru n’abakunzi ba Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.