× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Reba uko Isi Nshya izaba imeze mu ndirimbo "Mbona Isi Nshya" ya Elayo Choir (Huye) - VIDEO

Category: Choirs  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Reba uko Isi Nshya izaba imeze mu ndirimbo "Mbona Isi Nshya" ya Elayo Choir (Huye) - VIDEO

Elayo Choir CEP UR Huye bashyize hanze indirimbo bise Mbona Isi Nshya kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 nk’uko yari imaze igihe ibisezeranyije abakunzi bayo.

Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye, ikaba Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote biga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Aba ni bo bakumbuje abantu Isi Nshya mu ndirimbo bise Mbona Isi Nshya.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’Umuyobozi w’iyi Korali Elayo, Cyubahiro Alphonse, yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo yari itegerezanyijwe amatsiko n’abatari bake, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bwihariye bugendanye n’Igihugu Cyiza ari cyo Si Nshya.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo umwihariko ifite n’ubutumwa ifite ni ukurushaho gukumbuza abantu Igihugu cy’Ijuru mbese twese tuganamo. Ikubiyemo ubutumwa dusanga mu Byahishuwe 21 havuga iby’Ijuru Rishya n’Isi Nshya.”

Nk’uko yakomeje abisonanura, ibitero by’iyi ndirimbo bikubiyemo ubutumwa itambutsa mu buryo bwumvikana neza. Yagize ati: “Mu gitero cya mbere tugaruka ku iyerekwa rya Yohana, aho yavuze ko ibya mbere byari bikuweho hakaza ururembo rwera ari rwo Yerusalemu Nshya.

Igitero cya nyuma ni cyo kivuga ngo ‘mbega ibyishimo ndetse n’umunezero tuzabona tugeze mu Ijuru,’ nk’uko bigaragazwa n’ibitero byayo, igamije kurushaho kwereka abizera Kristo n’abataramwizera iby’Igihugu Cyiza giteganyirijwe abizera ndetse n’umunezero abizera bazakigiriramo.”

Alphonse yabwiye Paradise ko akurikije ubutumwa burimo, abantu nibayumva bazakumbura Igihugu Cyiza agira ati: “Abantu nibamara kumva iyi ndirimbo bazakumbura icyo Gihugu, kandi uko bazagikumbura ni ko bazarushaho gukora ibyo nyiracyo ari we Kristo abifuzaho, ni ukuvuga kureka icyaha.”

Icyo yasabye abakunda indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, by’umwihariko iza Korali Elayo ni iki: “Abakunda indirimbo zacu n’izamamaza Ubutumwa turabashishikariza kuyirebera kuri Elayo Choir Cpe UR Huye.”

Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, dore ko mu gihe gito imaze isohotse imaze kurebwa n’ababarirwa mu bihumbi kandi ikaba igikomeje kurebwa.

Bamwe bayitanzeho ibitekerezo bagaragaza ko bari bayitegerezanyije amatsiko kandi ko uko bari bayitegereje nk’indirimbo bazakunda ari ko byagenze, urugero nk’uwitwa Iradukunda Judith wagize ati: “Elayo Family Choir, murakunditse rwose Imana ikomeze kubashyigikira muri uyu murimo” n’abandi benshi bagize icyo bayivugaho barenga ijana.

Ni indirimbo igiye hanze nyuma y’iyitwa Ikidendezi yakunzwe ku rwego rwo hejuru. Hashize amezi abiri gusa igiye hanze, kuko yasohotse ku wa 5 Nyakanga 2024, kandi iracyakomeje kurebwa umunsi ku wundi.

Tekereza uko Isi Nshya izaba imeze binyuze kuri iyi ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.