Voice of Angels Family ni itsinda ry’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-35 riramya lmana abazimu bagahunga.
Voice of Angels Family, ni itsinda ryatangiye umurimo w’Imana abenshi ari abanyeshuri bose bari mu cyiciro cy’amashuri atatu yisumbuye abenshi bakunze kwita O’level. Batangiye uyu murimo wo kuririmba muri 2017.
Muri rusange iri tsinda rihuriza hamwe abantu bava mu matorero atandukanye ariko bakabarizwa muri Foursquare Gospel Church (Spiritual Parents).
Iri tsinda ryateguye igiterane (Live concert) kuri uyu wa 29 Ukwakira 2023 bise "Saved to Serve" (Nacunguwe ngo nanjye namamaze ubutumwa bwiza!) Tubisanga muri 2 Timoteyo 1:9. Kizabera kuri UEBR Nyarugenge kuva saa munani z’amanywa kandi kwinjira ni ubuntu.
Baragira bati "Twatekereje kukita gutya kubera uburyo ije ku nshuro ya mbere "Saved to serve", ariko turifuza ko yazajya iba byibura buri mwaka, kandi umusaruro ni uko byibura twazabona abantu bahindukirira Kristo". Iki giterane kirimo ibyamamare byo mu muziki nyarwanda wa gospel.
Mu kiganiro na Paradise, Aime lrakoze Butare uyobora Voice of Angels Family yagize ati: "Twatumiye Prosper Nkomezi mbere kubera uburyo dukunda ibihangano bye! Ikindi ari mu bahanzi bari gukora umurimo ukomeye muri iki gihugu.
Turongera dutumira Papy Israel ni umucuranzi ukomeye kandi ucuranga Instrument izamura amarangamutima mu kuramya! Hanyuma dukurikizaho Cornerstone ni Korali yo muri Eglise Baptiste aho tuzakorera n’ubundi yo dusanzwe dufitanye ubufatanye".
Yakomeje agira ati: "Intego yacu ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera ku mpera z’isi ariko twibanda cyane ku rubyiruko rukiri ruto kuko arirwo ruri kwishora mu mico itari myiza ubu!
Voice of Angels Family bateguye igitaramo cy’amateka bise Saved to serve