Ijwi rya Yesu choir ibarizwa i Rwamagana mu itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Ngoma, Paroisse ya Rwikubo ku itorero rya Rwikubo.
Korali ijwi rya Yesu irakunzwe cyane binyuze mu butumwa bwururutsa imitima itambutsa mu ndirimbo ndetse no mu bikorwa by’urukundo biyiranga.
Mu minsi mike ishize ni bwo iyi korali iherutse gushyira hanze indirimbo bise "lcyizere cy’ ubuzima" mu kuzirikana amateka asharira ya yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuwa 19 Gicurasi 2024 ni bwo korali ljwi rya Yesu yashyize hanze indirimbo bise "Ntukazime".
Mu majwi meza batangira bagira bati: "Ntukazime ku gicaniro umuriro wake/3, lmana ibwira Mose iti bwira Aloni n’abana be bashinze umurimo ukomeye mujye muwitondera kugira ngo utabicisha ukabarimbuza kandi umuriro ku gicaniro uhore waka ntukazime".
Korali Ijwi rya Yesu yatangiye ivugabutumwa ahagana mu 1996 mu Rwikubo aha ni mu karere ka Rwamagana, ikaba yaragiye igira umugisha wo kugira abaririmbyi beza bagiye bimukira ahantu hatandukanye bagakomeza guhagararira neza korali ndetse bakanayibera abaterankunga. Yagiye itanga abakozi b’Imana barimo abavugabutumwa n’abapasitoro.
Iyi korali ivuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo no mu ijambo ry’lmana, ifite intego yo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku isi hose. Korali ijwi rya Yesu yagiye ishyira hanze indirimbo nziza cyane nka "Tugarutse kugushima", "lmana irakomeye", "Icyizere cy’ ubuzima", n’izindi.