Tariki ya 27 Kamena 2025, hateganyijwe igitaramo cy’amasaha 12 yikurikiranya yo kuramya no guhimbaza Imana, kizabera muri Zion Temple Gatenga (Ngoma), guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM) kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6AM).
Iki gikorwa cy’amasengesho, kuramya no guhimbaza kizaba kirimo Live Recording y’indirimbo nshya, kizayoborwa na Asaph Worship Team Rubirizi ku bufatanye na Alarm Ministries, izaba iri mu bagaragaramo nk’abakozi b’Imana b’abaririmbyi bakomeye mu Rwanda.
Ni igihe kidasanzwe aho abazitabira bazasangira Ijambo ry’Imana, indirimbo zuzuye imbaraga z’Imana, n’umwuka wera uzabaruhura.
Iki gitaramo kidasanzwe ni amahirwe ku bakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bashaka kugarukira Uwiteka, guhemburwa, no gushimishwa n’ibihe bazagirana n’Imana binyuze mu ndirimbo n’amasengesho.
Buri wese ashishikarijwe kutazacikanwa n’iri joro ry’igitangaza ry’umwuka w’Imana.