Kigali, ku wa 10 Gicurasi 2025 — Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwafashe icyemezo cyo gukuraho ubuzimagatozi bwa Grace Room.
Ibi bisobanuye ko Grace Room Ministries yashinzwe na Pastor Julienne Kabanda itakemewe mu Rwanda nk’umuryango w’ivugabutumwa uhuza amadini atandukanye, bitewe no kutubahiriza amategeko agenga imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe na RGB, Grace Room yakomeje gukora ibikorwa byo gusenga binyuranye n’intego yandikishijweho nk’umuryango uhuza amadini. Ibi byagaragaye nk’ibinyuranye n’ibisabwa ku miryango yemerewe gukorera mu gihugu.
RGB ivuga ko Grace Room yarenze ku nshingano zemewe, bityo bikaba byaratumye hafatwa icyemezo cyo kuyambura ubuzimagatozi.
RGB kandi yasobanuye ko imiryango yose yanditswe mu Rwanda igomba gukorera mu murongo w’intego yemejwe igihe yiyandikishaga, kandi ibikorwa byayo bigomba kuba bihuye n’iyo ntego. Kwica izi ngingo bishobora gutuma umuryango ushyirirwaho ibihano birimo no gukurwaho ubuzimagatozi burundu.
Icyitonderwa ku yindi miryango ishingiye ku myemerere
RGB yibukije imiryango yose ishingiye ku myemerere ko igomba kuzirikana ku kubahiriza amategeko, amabwiriza n’amahame agenga ibikorwa byayo. Yagize iti: “Hazakomeza gukazwa ubugenzuzi n’isuzuma kugira ngo habeho imikorere isobanutse kandi yubahirije amategeko muri uru rwego.”
Iki cyemezo cyafashwe nk’uburyo bwo gukumira imikorere itubahiriza amategeko no gukomeza guteza imbere imikorere iboneye y’imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda.
RGB yasabye buri wese gukurikiza inzira zemewe n’amategeko mu byo akora byose, by’umwihariko ku bafite uruhare mu bikorwa by’ivugabutumwa.