× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

R.I.P: Pastor Theogene "Izahuke" asigiye benshi intimba

Category: Pastors  »  June 2023 »  Editor

R.I.P: Pastor Theogene "Izahuke" asigiye benshi intimba

Pastor Theogene Niyonshuti "Inzahuke" wakoreraga umurimo w’Imana muri ADEPR Muhima, yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu mu muhango waranzwe n’amarira menshi.

Umuhango wo kumusezera bwa nyuma wabereye muri ADEPR Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, witabirwa n’abantu ibihumbi byinshi ku buryo bamwe babuze aho bicara. Bamwe bavuze ko byari kuba byiza cyane iyo ubera kuri Stade. Urukundo yakundaga abantu n’umuhati we mu murimo w’Imana, ni byo byaranze ubuhamya bw’ababanye nawe n’abo mu muryango we.

Asigiye benshi agahinda, ariko hari ihumure ku bakristo kuko bizera ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi. Ifoto ye yakoreshejwe mu kumusezera bwa nyuma, yari yanditseho icyanditswe cyo mu Ibyahishuwe 14:13 havuga ngo "Numba Ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti "Andika uti ’uhereye nonee hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu’. Umwuka nawe aravuga ati Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye nabo ibakurikiye".

Pastor Theogene Niyonshuti wari uzwi mu ivugabutumwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge, yabonye izuba kuwa 01/01/1982, atabaruka tariki 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda mu Karere ka Kabale. Ni impanuka ikomeye yahitanye abantu 4 bari mu modoka yari itwawe na Pastor Theogene. Pastor Theogene asize umugore umwe n’abana bane.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.