Umuramyi Prosper Nkomezi yijeje abakunzi be kuzabonera amahoro asendereye umutima mu gitaramo cyiswe "Nzakingura".
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 12/05/2024 mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali (KCEV) aho guhera saa kumi z’uzuye z’umugoroba, abakunzi b’uyu muramyi bazaba batangiye kuryoherwa n’indirimbo ze.
Ni igitaramo uyu muramyi avuga ko azaririmbamo indirimbo nyinshi nk’uko aherutse kubitangaza kuri Radio Rwanda mu kiganiro "Amahumbezi".
Muri iki kiganiro yavuze ko abakunzi be banyotewe no kumubona aririmba indirimbo ze nyinshi zabakoze ku mutima dore ko usanga mu bitaramo atumirwamo ava ku ruhimbi benshi bagifite inyota yo kumva ubutumwa bwiza.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Nkomezi yagize ati: "Iki gitaramo gifite intego yo gutaramana n’abakunzi banjye nyuma y’igihe kirekire no kwegereza abantu ijuru binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana dukoresheje ibihimbano Imana yatunyujijemo."
Yavuze ko yahisemo izina "Nzakingura" arikomoye ku ijambo ry’Imana ndetse n’imwe mu ndirimbo ze ikomeje guhumuriza umutima we no gusana Imitima yasenyutse y’abakunzi be akaba yarahisemo kwitirira iyi ndirimbo Album ye ya kabiri.
Aha akaba yabihuje n’ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’"Imigani 8:17" hagira hati: "Nkunda abankunda, kandi abanshakana umwete bazambona."
Yongeyeho n’irindi jambo Yesu Kristo yakundaga kubwira intumwa ze "Matayo 7:7
“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa."
Yavuze ko uriya munsi buri muntu wese akwiriye kuwandika mu mateka ye kuko azaba ari umunsi udasanzwe wo gukingurirwa n’Imana.
Yavuze ko hari benshi babuze ibyishimo bazabibonera muri iki gitaramo, amasezerano ya benshi yabaye urutare akaba azasohorera muri iki gitaramo ndetse n’imigisha kuri benshi ikazagomorerwa biturutse mu kongera kugirira Imana icyizere mu butumwa buzatangirwa muri iki gitaramo.
Yavuzeko iki gitaramo gifitanye isano ya bugufi n’amateka y’uyu muhanzi n’ubuhamya bwe doreko yagize ati: "Iki gitaramo gifitanye isano n’amateka yanjye dore ko hari ibintu byinshi ababyeyi banjye cyera bajyaga bambwirako Imana izakora, none igenda ibikora mbireba akaba yanijeje abakunzi be ko ashingiye ku murimo Imana yamukoreye hari ibindi izakora muri iki gitaramo nibizera aho yavuze ko nta muntu uzasubira imuhira uko yaje."
Uyu muramyi ni umwe mu bantu bakomeje guhirwa no kuririmba bitewe n’igikundiro Imana ikomeje kumuhundagazaho ndetse bikaba byaramubereye nka wa muririmbyi wa 125 mu ndirimbo zo gushimisha Imana wagize ati: "Byose bizambera byiza ndi Amahoro".
Abajijwe ibanga akoresha, Prosper Nkomezi yavuze ko byose abikesha ijuru riba ryakinguye imigisha ikamugeraho nk’uko amazi y’uruzi aba asendereye. Yongeyeho ati: "Nkunda ibyo nkora kandi nkunda kuba njyewe, kandi sinjya ntwarwa n’amarangamutima ngo nkore ngamije kumera nka runaka".
Nzakingura live concert ni igitaramo giteganyijwe kuwa 12/05/2024. Amatike akaba aboneka hifashishijwe ikoranabuhanga aho wakwifashisha momo pay:*182*8*1*395360#
Cyangwa ukanyura kuri www.eventixt.com
Gusa Physical Tiket nayo iboneka ahantu hatandukanye harimo:
Gisimenti: Rwandema
Gisimenti: Camellia
Foursquare Gospel Church
Zion tample Gatenga n’ahandi.
Wabasha kugura itike ya 5k; 10k; 20k cyangwa 50k ukabasha kwakira ukumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo uyu muramyi azamurikiramo album ebyiri "Nzakingura Ndetse na Nyigisha".
Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka ine ishize adataramira abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo cye bwite; kuko ibitaramo yagiye agaragaramo ari iby’abandi banyamuziki yabaga yatumiwemo.
Iki gitaramo cyagombaga kuva mu mpera z’umwaka ushize, bihurirana n’ibindi bitaramo yakoreye muri Uganda n’ahandi, bituma atabasha gukora iki gitaramo cye nk’uko yabitangarije Paradise.rw
Nkomezi Prosper ni umwe mu baramyi bahiriwe n’umwaka wa 2023, akaba yaratumiwe mu bitaramo byinshi anabasha gukora indirimbo zanyuze imitima ya benshi. Yakuriye mu muryango w’Abakristo, kandi igihe kinini cy’ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.
Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y’uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.
Nkomezi Prosper yigeze kubwira TNT ati ‘Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk’umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n’iyo yabaye intangiriro y’umuziki wanjye.”
Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘Sinzahwema’. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw’umuziki we.
Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n’ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.
Mu 2022, uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas. Mu 2023, yaririmbye mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Huye n’ahandi.
Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by’urukundo rw’umuziki rwashibutse muri we.
Prosper Nkomezi agiye gukora igitaramo cy’amateka