× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo nziza yise "Nyemerera" yakoranye na Gentil Misigaro

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

 Prosper Nkomezi yashyize hanze indirimbo nziza yise "Nyemerera" yakoranye na Gentil Misigaro

Prosper Nkomezi umaze kumenyekana mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Nyemerera" yakoranye na Gentil Misigaro.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa 6 Kamena 2024, ikaba iri ku mbuga zose Prosper Nkomzi acururizaho umuziki we wo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ivuga ku muntu uba ushaka kugururira Imana umutima kugira ngo ayibwire ibye byose nta cyo ayikinga.

Mu ndirimbo bagira bati: “Nyemerera Mana nkugururire umutima wange nta cyo ngukinze, nge umunyantegenke umpa imbaraga. Naje uko ndi kose ngo umpembure. Nyemerera Mana nkugururire umutima wange nta cyo ngukinze.”

Bakomeza bagira bati: “Uhembura Mwami ibyumagaye, utanga ubuzima ku bitabufite. Ni wowe Mana irema ibitariho bikabaho, uzura ibyapfuye bikongera kugira ubuzima.”

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa Ntujya Uhinduka yashyize hanze mu mezi arenga abiri ashize.
Nyemerera ni indirimbo ya kabiri ashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024, nyuma yo gukora igitaramo cyabaye ku Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali.

Gentil Misigaro we aheruka gushyira indirimbo hanze mu mwaka ushize. Ni indirimbo yise Nzagutegereza. Iki gitaramo, Prosper Nkomezi wasohoye indirimbo ya mbere yise Sinzahwema mu mwaka wa 2017 yagihaye izina rya ‘Nzakingura Live Concert,’ akaba yarakimurikiyemo albums ebyiri ari zo Nzakingura na Nyigisha.

Uyu musore wavutse mu mwaka wa 1995, akaba yarakuze aririmba muri korari yo mu Itorero rya ADPER mbere y’uko yimukira mu rya Zion Temple Celebration Centre aho abarizwa kugeza ubu, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzayivuga; Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje Indirimbo, Nzakingura, Singitinya n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.