× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prosper Nkomezi yashimiye Meddy anashishikariza The Ben, Bruce Melodie na Bushali kuva mu ndirimbo z’isi

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Prosper Nkomezi yashimiye Meddy anashishikariza The Ben, Bruce Melodie na Bushali kuva mu ndirimbo z'isi

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Prosper Nkomezi yatangaje ko kuba Meddy yaravuye mu ndirimbo z’isi byamushimishije cyane, aboneraho no gushishikariza abandi bahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Bushali n’abandi kumwigana bagatangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Meddy yamenyekanye cyane mu ndirimbo zisanzwe abenshi bita iz’isi, ariko mu mwaka wa 2022 atangaza ko azivuyemo, ko agiye gutangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse nyuma avuga ko uretse kuba umuhanzi yanabaye umubwirizabutumwa akaba ari kwigira ubupasiteri, ibyashimishije abandi bari basanzwe muri uyu murimo barimo na Prosper Nkomezi uri kwitegura gukorera igitaramo muri Camp Kigali ku wa 12 Gicurasi 2024.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire yavuze ibyishimo yagize ubwo Meddy yatangiraga gusohora indirimbo zirimo Grateful na Niyo Ndirimbo yakoranye na Adrien Misigaro kandi akaba adafite gahunda yo kuzasubira inyuma agira ati: “Uzi ukuntu byadushimishije? Buriya ntihazabura ibihumbi bingahe bikizwa ku bwe kubera guhinduka kwe. Imana imuhe umugisha aho ari hose.”

Murindahabi Irene bakoranaga ikiganiro yamubajije uko yabyakira na Bruce Melodie akoze nk’ibyo Meddy yakoze agira ati: “Ibaze Bruce Melody ahindutse akava mu ndirimbo z’isi.” Prosper Nkomezi avuga ko byaba ari umugisha agira ati: “Byadushimisha cyane, cyane ariko, na Bushali (agahinduka), abantu bose bakora indirimbo z’isi (bagahinduka). Erega buriya bose bahereye mu matorero, nka Bushali numvise bavuga ngo yahereye muri ADEPR muri korari.”

Icyakora, uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yavuze ko gukora indirimbo zisanzwe ufite intego yo kuzakorera Imana nta cyo bitwaye agira ati: “Hari abantu bitiranya ibintu ariko, hari umuntu ushobora gukora umuziki usanzwe ariko azi ko Imana ibaho, asenga kandi azi neza ko igihe cyose ashobora kuza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Ibi byatumye Murindahabi avuga ko na The Ben ari yo ntego afite, kuko ngo aho aba ari hose aba avuga ukugira neza kw’Imana. Yagize ati: “Buriya The Ben ni uko bimeze. The Ben ni uko bimeze, n’ahantu henshi ari aba aganira inkuru za Kristo, avuga ngo Imana igira neza. Wenda hazamo akantu k’amaronko, agahita aririmba umukobwa, ariko ubusanzwe akunda cyane ibintu byo gusenga.”

Byatumye bagaruka kuri Bruce Melodie waririmbye indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ubwo yari muri gereza yo mu Burundi, aho yavugaga ko ko buri ku Cyumweru azajya aboneka mu rusengero, nyamara akaba atajya ahakandagiza ikirenge.

Prosper Nkomezi uvuga ko abantu cyane cyane abahanzi bifuza gukorera Imana ari benshi, yasubije avuga ko nubwo Bruce Melodie yaba atajya mu rusengero bitavuze ko adasenga, kuko ngo aho gusengera ari henshi, yagize ati: “Erega wasenga atari no ku rusengero.” Ubwo yavugaga aho ashobora kuba asengera.

Prosper Nkomezi Kigali uri kwitegura gukorera igitaramo yahaye izina rya ‘Nzakingura Live Concert’ azamurikiramo albums ebyiri ari zo Nzakingura na Nyigisha muri Camp Kigali, azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Nzayivuga, Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje Indirimbo, Nzakingura, Singitinya n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake, zikaba zkubiye muri album ebyiri yashyize hanze, n’iya gatatu ari gukoraho nk’uko yabitangaje.

Prosper Nkomezi yakwishimira kubona Bushali, The Ben na Bruce Melodie bagera ikirenge mu cya Meddy waretse indirimbo z’isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.