× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prophet Geor Davie wubashywe muri Tanzania watanze imodoka igatwikwa ni muntu ki?

Category: Pastors  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Prophet Geor Davie wubashywe muri Tanzania watanze imodoka igatwikwa ni muntu ki?

Umupasiteri wubashywe muri Tanzania, Prophet Geor Davie, nyuma yo gutanga imodoka igatwikwa, ari gucyurirwa ku bw’urugo bivugwa ko yasenye nyuma y’uko umugore usengera mu rusengero rwe yiyandikishijeho (tattoo) izina rye, agasendwa.

Iki kibazo cyabaye mu mwaka wa 2024, ubwo umugore yiyandikishagaho izina rya Prophet Geor Davie, umugabo we akamusenda, ariko cyongeye kuzamurwa ubwo Goodluck Gozbert, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, atwitse imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yahawe na Prophet Geor Davie mu mwaka wa 2021.

Mu gihe iyo mpano yari igenewe kumuzamura mu murimo w’Imana, Goodluck yagaragaje ko icyo gikorwa kitashimishije Imana. Yagize ati: “Imana yambwiye ko ibyo nahawe bitayishimishije. Nta bwo byari bikwiye ko mbigiraho uruhare.”

Iki gikorwa cyatangaje benshi, gituma abenshi bongera gusubiza amaso inyuma, bibaza kuri uyu mupasiteri, bahereye ku rugo yasenye.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Tuko, ivuga ko ikibazo cy’uwo mugore cyongeye guteza impaka. Uwo mugore yafashe umwanzuro wo kwishyiraho tatouage y’izina rya Prophet Geor Davie ku rutugu rwe.

Uwo mugore yivugiye ko yakoze ibyo kubera urukundo akunda uyu mupasiteri. Icyakora, umugabo we yahise atandukana na we, avuga ko ibyo bidakwiye mu buzima bw’abashakanye.

Uyu mupasiteri, ubwo yabonaga iyo tatouage, yagaragarije impuhwe uwo mugore, agira ati: “Mama, ni iki cyatumye unyikundira urukundo rungana rutya?”

Nyamara, yakomeje gutangazwa n’ukuntu umugabo yahisemo gutandukana n’umugore we, avuga ko yari umukobwa mwiza.

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga kuri ibi bibazo:
• Mary Karanja: “Tatouage ntabwo ari ikintu cyemerwa mu byanditswe byera. Uwo mugore yari akwiye kuba maso.”

• Glady Tindwa: “Iyo ufite umugabo, nta bwo uba ukwiriye kwiyandikaho izina ry’undi mugabo. Ibi ni ukwica ishema ry’urugo.”

• Tina Odero: “Iri ni ikosa rikomeye. Uwo mugore yakoze ikintu kimeze nk’ugusenga ibigirwamana. Umugabo yari afite ukuri.”

Ibi bikorwa byombi — gutwika imodoka no gushyiraho tatouage — byagize ingaruka ku Bakristo benshi, kandi byarushijeho kwerekana ukuntu ibikorwa by’umwuka bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, haba mu buryo bwiza cyangwa bubi.

Ibi byerekana ko abantu bagomba gusobanukirwa neza icyo Imana ibashakaho mbere yo gufata ibyemezo bikomeye.

Pasiteri yabaye akomeje guteza impaka mu Bakristo, nyuma yo gutanga imodoka igatwikwa, ibyatumye acyurirwa iby’urugo yasenye bitewe n’umugore wiyanditseho izina rye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.