× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prophet Ernest yahuye n’Umwami Eze Victor Ogbonna II n’umusirikare ukomeye mu ngabo za Amerika

Category: Ministry  »  31 seconds ago »  Sarah Umutoni

Prophet Ernest yahuye n'Umwami Eze Victor Ogbonna II n'umusirikare ukomeye mu ngabo za Amerika

Umushumba Mukuru wa Elayono ku Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe, ni umwe mu bashumba n’abanyacyubahiro bitabiriye ibirori bikomeye bya "White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”, akaba yabihuriyemo n’Umwami Eze Victor Ogbonna II n’umusirikare ukomeye mu ngabo za Amerika.

Ibi birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byatangiwemo ibihembo ku bayobozi n’abafatanyabikorwa b’indashyikirwa ndetse birangwa n’umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma yo guhura n’abakristo batandukanye mu muhango wa “Meet and Greet” wabereye Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Prophet Ernest yitabiriye ibirori bizwi ku izina rya “White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”.

Ni ibirori byatangiwemo ibihembo ku Bayobozi n’Abafatanyabikorwa b’indashyikirwa, ariko bikanabamo umwanya wihariye wo gusenga, kuramya no guhimbaza Imana.

Ku wa 5 Kamena 2026 wari umunsi wa mbere w’ibi birori byabereye muri leta ya Virginia, muri hotel izwi cyane yitwa “Sheraton Pentagon City Hotel” ari na ho hatangiwe ibi bihembo hanabera n’umusangiro.

Nyuma yaho ibirori byakomereje i Washington DC ku munsi wabyo wa kabiri none kuwa 06/06/2026 aho wari umunsi wahariwe gusenga no guramya Imana. Ni amasengesho yabereye muri Pentagon National Monument Park, kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi za nimugoroba.

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizasozwa ku munsi wa gatatu wabyo mu bihe bidasanzwe byo kuramya no guhimbaza Imana, bizabera “Redeemers Chapel” i Lanham muri Leta ya Maryland aho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro Prophet Ernest yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko ibi birori yitabiriye ari umwanya mwiza wo guhura, kuganira ndetse no kumenyana na bamwe mu bayobozi bakomeye ku isi by’umwihariko mu Itorero.

Yavuze ko we n’aba bakozi b’Imana baganiriye ku buhamya bw’uburyo imirimo y’Imana ikorekera mu bihugu bitandukanye, uko barushaho kwagura ubwami bw’Imana mu bice bitandukanye n’indi mikoranire ishoboka byose mu nyungu z’ubwami bw’Imana.

Akomeza avuga ko kandi ari umwanya mwiza wo gusenga, basabira isi mu bihe bigoye iri kunyuramo by’intambara, ubuzima bukomeje guhenda ndetse no gusenga basaba Imana ko ubumwe bw’Itorero n’amahoro bikomeza bikaganza mu bice bitandukanye by’isi

Ibirori bya "White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala" byo muri uyu mwaka wa 2026 byateguwe nk’umwanya wo guha icyubahiro no gushimira abayobozi, imiryango, n’abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka ubumwe, amahoro n’icyizere mu gihugu.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi b’amadini, abahagarariye inzego zitandukanye ndetse n’abashyigikiye iki gikorwa baturutse hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Prophet Ernest Nyirindekwe wo mu Rwanda ari mu bitabiriye ibi birori.

Mu bo Prophet Ernest yahuriye nabo muri ibi birori harimo Umwami w’Ubwami bwa Ihitte Amaise Ezinachi Okigwe, muri Leta ya Imo mu gihugu cya Nigeria, Nyakubahwa Eze Victor Ogbonna II.

Nyakubahwa Eze Victor Ogbonna II ni umuyobozi gakondo w’indashyikirwa wanahawe igihembo cyiswe “Exceptional Leadership in Diplomacy and Development Award” kubera uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere ubuyobozi bushingiye ku bwumvikane mpuzamahanga, ubufatanye ndetse n’iterambere rirambye.

Mu mirimo ye nk’umwami gakondo, azwiho guteza imbere ubumwe bw’abaturage, gushimangira imiyoborere myiza, no gukorana n’inzego zitandukanye mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage ayoboye. Uruhare rwe mu dipolomasi n’iterambere rwamuhesheje ishimwe rikomeye no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo Nyakubahwa Winsome Earle-Sears, Umuyobozi w’indashyikirwa wanditse amateka muri politiki ya Leta ya Virginia, wahoze mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi (Marine Corps), akaba n’umunyabigwi mu burezi, ubucuruzi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Urugendo rwe rw’indashyikirwa rwamukuye ku kuba umwimukira ukomoka muri Jamaica rugera ku kuba umwe mu bayobozi bakomeye batowe n’abaturage muri Virginia, rukaba ikimenyetso cy’ubutwari, kwihangana, umurava no kwizera byatumye agera ku bikorwa by’indashyikirwa.

Ibi birori "White House Prayer for Our Nation Awards and Appreciation Gala" biri mu bikorwa bigari bya gahunda y’Umuryango White House Prayer for Our Nation, igamije guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye mu gusengera igihugu, abayobozi bacyo, imiryango n’abaturage muri rusange.

Uyu muryango umaze imyaka irenga 20 uteza imbere umuco wo gusabana, gusabira igihugu no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubaka sosiyete irangwa n’ubumwe, ubufatanye n’iterambere rirambye.

Usibye kuba ari umwanya wo gutanga ibihembo no gushimira abakoze ibikorwa by’indashyikirwa, aya mahuriro yanatanze amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gushimangira ubufatanye hagati y’abayobozi bo mu nzego zitandukanye bahuje intego yo gukorera abaturage.

Mu kwizihiza ibikorwa by’indashyikirwa no guha agaciro umurimo wa benshi, ibi birori byagaragaje ko ubufatanye, gushimirana no gukorera hamwe ari inkingi zikomeye zifasha kubaka ejo hazaza harangwa n’amahoro, icyizere n’iterambere ry’abaturage.

Prophet Ernest Nyirindekwe, ni umwe mu bashumba n’abanyacyubahiro bitabiriye ibirori bikomeye bya "White House Prayer of Our Nation Awards and Appreciation Gala”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.