"Imana yawe iri he?" Ni wo mutwe w’amagambo y’inyigisho ya Bishop Dr. Fidele Masengo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022. Yakomeje ati "Igitabo cya Esther ni kimwe mu bitabo bya Bibiliya bitavugwamo ijambo Imana".
Bishop Dr. Fidele Masengo ati "Mbere y’uko cyandikwa, Imana yagiye igaragara ahandi: Muri Eden, yagaragaye nk’Umuremyi. I Uri y’ubukaludayo igaragara iyoboye Aburahamu, imuha amasezerano ndetse iyasohoza.
Muri Egiputa yari itamuruye ubwo yabohoraga abanyisiraheli ibakura mu maboko ya Farawo. I Kanani yabaye Imana ituza ubwoko bwayo mu gihugu yabasezeranije. Ariko bigeze mu Peresi ntiyongera kumvikana. Izina ryayo riribagirana. Habe no kwibuka imirimo yayo itangaje.
Wari wagera ahantu izina ry’Imana risa niritumvikana mu matwi yawe? Mu buzima? Aho ibintu byose bikonja bigaceceka? Umwanzi akakwishima hejuru akubaza ngo “Imana yawe irihe”?
Wari wumva abandi bavuga amashimwe, wowe ukabura aho uhera. Abandi bavuga ibyo Imana yakoze wowe ukabura aho uhera uvuga Imana. Abandi bavuga amasezerano yabahaye wowe ukabura n’ijwi riguhumuriza.
Igitabo cya Esther kitwigisha ko n’ubwo Imana itagaragara, ihari kandi iyo igihe cyayo cyo gukora kigeze yitamurura.
Uno munsi ndagusengera ngo wumve imirindi y’Imana no mu gihe yasaga nk’idahari.
Umunsi mwiza kuri twese!
©️📩You can access all my daily devotions at my below Facebook page:
Bishop Dr. Fidele Masengo
Murakoze gusangiza abasomyi this short devotion