Paradise.rw yifuje kubaha ishusho 2022 isigiye Gospel nyarwanda ndetse n’aho umuziki wa Gospel werekeza mu mwaka utaha wa 2023.
Umwaka wa 2022 waranzwe n’akazi k’indashyikirwa mu bahanzi, bamwe bava ku rwego rumwe bajya ku rundi. Ingendo zitandukanye z’akazi, ibitaramo bitandukanye, kuzamuka gutunguranye kwa bamwe mu bahanzi bashya ba Gospel ni bimwe mu byaranze 2022.
Uyu mwaka kandi bamwe mu bahanzi ba Gospel bimukiye mu bihugu bitandukanye bajya gutura no gukomerezayo imirimo.
1. Umwe muri benshi batunguranye uyu mwaka kandi akaba agiye gusoza umwaka awihariye ndetse afashe imitima ya benshi mu Rwanda no mu Burundi, ni Chryso Ndasingwa wamenyekanye mu ndirimbo "Nzakomeza nkwizere".
Chryso Ndasingwa ni umuramyi wo mu itorero rya New Life Bible Church ku Kagarama akaba amaze gushyira ahagaragara indirimbo zitandukanye uyu mwaka ndetse akaba yarakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel. Benshi bemeza ko uyu mwaka yawukozemo akazi kenshi kandi gakomeye.
2. Abimukiye mu bihugu bitandukanye aha twavugamo babiri, bose ubu bakaba babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abo akaba ari Serge Iyamuremye na Patient Bizimana.
Iyamuremye Serge yaranzwe n’ibikorwa bitandukanya akaba afatwa nk’umuhanzi wa gospel ukora cyane ibihangano ndetse ukunda akazi ke.
Akunzwe n’abantu benshi ndetse afite indirimbo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye mu Rwanda. Kuri ubu umwaka ugiye kurangira abarizwa ku mugabane wa Amerika.
Patient Bizimana nawe waranzwe n’ibikorwa byinshi birimo no gutegura ibitaramo bikomeye kuri Pasika, muri uyu mwaka yagize ingendo zitandukanye ku mugabane w’u Buraye, ashyira ahagaragara indirimbo zitandukanye.
Si ibyo gusa kuko uyu mwaka yagize n’umugisha mu muryango we na Gentille Bizimana bibaruka imfura y’umuhungu maze nyuma gato mu kwezi gushize arimuka. Ubu akaba atuye bidasubirwaho ku mugabane wa Amerika.
3. Mu bitaramo byinshi byakozwe yaba mu makorali, ama worship team cyangwa abakora umuziki nka kariyeri solo twavuga ku gitaramo giheruka cy’umuhanzi Bosco Nshuti cyiswe "Unconditional Love" ndetse n’icya Aline Gahongayire byabereye rimwe.
Si ibyo gusa kuko Bosco Nshuti agiye gusoza uyu mwaka arushinze kuko mu minsi micye ishize nibwo yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata n’umukunzi we Vanessa.
Ikindi gitaramo gikomeye cyabaye muri uyu mwaka ni icya Hillsong London cyabereye muri BK Arena kuwa 25/11/2022. Ni igitaramo aba baramyi bahuriyemo na Benjamin Dude wo muri Afrika y’Epfo ndetse na Aime Uwimana wo mu Rwanda.
Ntitwasoza tutavuze ku bitaramo bikomeye biteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka birimo igitaramo cya Travis, Ben na Chance kizaba tariki 11/12/2022 kuri CLA Nyarutarama, icya Vestine na Dorcas kizaba tariki 24/12/2022 ndetse n’ikizasoza umwaka cya Israel Mbonyi giteganyijwe kuri Noheli.
4. Mu ngendo zitandukanye zakozwe twavuga nk’urwo James & Daniella bagiriye i Burayi, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, ndetse na kupule (couple) ya Papi Clever na Dorcas. Aba bose bakiriwe mu bitaramo bitandukanye by’ivugabutumwa ku mugabane w’uburayi. Theo Bosebabireba nawe yaririmbye mu bihugu bitandukanye nka Uganda, u Burundi na Mozambique.
Twasozereza ku bitaramo Israel Mbonyi yagiriye muri Israel ndetse no muri Canada akaba yitegura gukorera ibindi bikomeye muri ositraliya (Australia) bizaba mu ntangiriro za 2023. Ibitaramo byo muri Australia yabitumiwemo na Rise and Shine World Ministries ndetse kugeza ubu amatariki n’ibiciro byo kwinjira byamaze kumenyekana.
Andi makuru akomeje kuvugwa azaba inkuru nziza umunsi yabaye impamo ni avuga ko umuhanzi Meddy agiye kwirundurira burundu mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ku ikubitiro akaba yitegura gushyira hanze indirimbo ya Gospel yitwa "Blessed".
Hari amakuru avuga ko umubyeyi we mbere y’uko yitaba Imana, yamusabaga kenshi kwinjira mu muziki uhimbaza Imana ndetse Meddy yari yarabimwemereye ariko umubyeyi we yitahira uyu muhanzi atarabishyira mu bikorwa.
Kimwe mu bitaramo bikomeye bizaba mu 2023