× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Prof Bishop Fidele Masengo yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Category: Pastors  »  2 months ago »  Alice Uwiduhaye

Prof Bishop Fidele Masengo yatanze ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakomeje gutambutsa ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abarokotse JenoSide yakorewe abatutsi mu 1994 no kurwanya abagifite ipfobya n’ingengabitekerezo yayo.

Umushumba mukuru w’amatorero ya Forsquare Gospel Church mu Rwanda, Prof. Bishop Fidele Masengo, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Yavuze ati: "U Rwanda twifuza ndetse n’u Rwanda lmana yishimira ni umurimo abanyarwanda biyunze ubwabo. Turashima lmana ku bw’ urugendo rw’ubwiyunge tumaze lmyaka dukora".
Yongeyeho ati: "Haranira kudatakaza ibyiringiro no kumenya ko Imana ari umuganga w’imitima ikomeretse".

Yakomeje avuga ko Imana ari umuganga ukiza abafite imitima imenetse, agapfuka inguma z’imibabaro yabo ndetse ko abantu bakwiriye kugumana icyizere n’ibyiringiro by’ejo hazaza kuko kubura ibi bintu byombi bishyira umuntu mu byago bikomeye.

U Rwanda ndetse n’Isi yose bakomeje igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, akaba ari igikorwa cyatangiye ku 07 Mata. Ni ku nshuro ya 30 u Rwanda n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.