Producer Niyitegeka Eric uzwi mu muziki nka Neric Pro kuri ubu yashyize mu bikorwa umushinga yari amaranye imyaka myinshi wo gutoza amakorali yo mu gihugu hagamijwe kuzamura ireme ry’imiririmbire n’imicurangire.
Aganira na Paradise, Producer Niyitegeka Eric yavuze ko uyu ari umushinga umaze igihe mu ndoto ze. Yagize ati: "Ni byo koko kuri ubu twashyizeho itsinda ry’abatoza bazajya badufasha gutoza amakorali".
Yongeyeho ati: "Ni Gahunda nategereje kugira ngo ndusheho kunoza services mpa abakunzi banjye bagenda biyongera umunsi ku Munsi ku bw’Umugisha w’Imana.
Neric Pro nk’uko bamwita, ni umu Producer utuye i Nyamirambo akaba n’umwarimu w’umuziki. Amaze imyaka 5 akora umuziki by’umwihariko indirimbo. Uyu ni umwaka wa 5 amaze atoza amakorali kuririmba bya kinyamwuga.
Muri iyo myaka akaba yaragiye yigisha mu bigo by’Umuziki bitandukanye harimo nka Ingenzi International Music School. Producer Eric wakoreye studio zitandukanye zirimo nka "Bless Word" na "Unlimited Records Studio" ari na yo akoreramo ubu.
Yatangarije Paradise ko afite impano nyinshi mu muziki zirimo Kuririmba, Gucuranga Piano na Guitar, Kwandika indirimbo, Gutoza Abaririmbyi, Kwigisha Umuziki muri Rusange no Gutunganya indirimbo muri studio.
Hagamijwe guhugura abanyempano bari hirya no hino mu gihugu by’umwihariko korali, yaje kwifashisha itsinda ry’abantu bazajya bakorana umunsi ku Munsi mu rwego rwo kuzamura birushijeho Gospel music mu Rwanda ikagera no ku rwego mpuzamahanga.
Yavuzeko iri itsinda ryatoranyijwe mu Gihugu hose rigomba guhugura ibijyanye no Gutoza abaririmbyi n’amatsinda yabo yose mu matorero n’amadini yose, kuyobora umuziki, bakabahugurwa n’ibijyanye n’injyana zitandukanye mu muziki.
Abajijwe umumaro wo gutoza ayo matsinda, yavuze ko bikazatuma impinduka mu miririmbire ya Gospel music Nyarwanda ndetse hakiyongeramo injyana zitandukanye nka Jazz, Blues, Bossa Nova, Folk, Opera n’izindi.
Producer Niyeric akaba akaba yarakoreye Indirimbo itsinda ryaRejoice ndetse na Byiringiro uzwi ku izina rya "Garuka". Yakoranye kandi na Dieudonné umutoza w’amajwi muri Choral de Kigali.
Dore abahagarariye intara bashyizweho:
Mu Ntara y’Iburasirazuba: Ndayishimiye Eric
Amajyaruguru: Uzayisenga Jeremie
Amajyepfo: Umuhoza Clarisse
Umujyi wa Kigali: Niyongombwa Gerald
Producer Niyitegeka Eric yateguje injyana zitamenyerewe muri Gospel
𝚖𝚒𝚛𝚊𝚑𝚘 𝚗𝚎𝚣𝚊, 𝚎𝚜𝚎 𝚑𝚊𝚛𝚊𝚖𝚞𝚝𝚜𝚎 𝚢𝚊𝚛𝚒 𝚊𝚋𝚊𝚛𝚒𝚛𝚒𝚖𝚋𝚢𝚒 𝚔𝚞𝚐𝚒𝚝𝚒 𝚌𝚢𝚊𝚋𝚘 𝚗𝚝𝚊𝚋𝚞𝚛𝚢𝚘 𝚋𝚒𝚏𝚒𝚝𝚎𝚖𝚘 𝚒𝚖𝚙𝚊𝚗𝚘 𝚣𝚘 𝚔𝚞𝚛𝚒𝚛𝚒𝚖𝚋𝚊 𝚗𝚝𝚊𝚋𝚞𝚛𝚢𝚘 𝚋𝚠𝚊𝚜𝚑𝚢𝚒𝚣𝚠𝚎𝚑𝚘 𝚋𝚠𝚘 𝚔𝚞𝚣𝚊𝚖𝚞𝚛𝚊 𝚒𝚣𝚘 𝚖𝚙𝚊𝚗𝚘?
𝚖𝚒𝚛𝚊𝚑𝚘 𝚗𝚎𝚣𝚊, 𝚎𝚜𝚎 𝚑𝚊𝚛𝚊𝚖𝚞𝚝𝚜𝚎 𝚢𝚊𝚛𝚒 𝚊𝚋𝚊𝚛𝚒𝚛𝚒𝚖𝚋𝚢𝚒 𝚔𝚞𝚐𝚒𝚝𝚒 𝚌𝚢𝚊𝚋𝚘 𝚗𝚝𝚊𝚋𝚞𝚛𝚢𝚘 𝚋𝚒𝚏𝚒𝚝𝚎𝚖𝚘 𝚒𝚖𝚙𝚊𝚗𝚘 𝚣𝚘 𝚔𝚞𝚛𝚒𝚛𝚒𝚖𝚋𝚊 𝚗𝚝𝚊𝚋𝚞𝚛𝚢𝚘 𝚋𝚠𝚊𝚜𝚑𝚢𝚒𝚣𝚠𝚎𝚑𝚘 𝚋𝚠𝚘 𝚔𝚞𝚣𝚊𝚖𝚞𝚛𝚊 𝚒𝚣𝚘 𝚖𝚙𝚊𝚗𝚘?
Imana ikomeze imwagurire imbago. Ikomeze imushyigikire mu buryo bwose.
nakomerezaho turamukunda azi music itey ubwoba twes abanya music twarayamanitse