× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Power of the Cross Ministries yasuye EP Cyeru, abana ijana bahabwa inkunga y’ibikoresho by’ishuri n’amafunguro

Category: Ministry  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Power of the Cross Ministries yasuye EP Cyeru, abana ijana bahabwa inkunga y'ibikoresho by'ishuri n'amafunguro

Ku Cyumweru tariki ya 6 Nyakanga 2025, abanyamuryango ba Power of the Cross Ministries basura Ishuri Ribanza rya Ecole Primaire Cyeru riherereye mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.

Urugendo rwatangiriye i Nyabugogo ahagana Saa Tatu n’igice za mu gitondo, banyura mu duce dutandukanye turimo i Remera bafata abanyamuryango, berekeza i Masaka aho bageze Saa Saba zuzuye.

Bageze aho bakirwa n’abana baririmbaga indirimbo zo kwakira abashyitsi, berekana ibyishimo n’ubwuzu. Umusangiza w’amagambo, umwe mu barimu bigisha Icyongereza, yagize ati: “Nk’uko twabibabwiye, hano hateraniye abana n’ababyeyi babo. Nishimiye kubakira mwese, tubahaye ikaze.”

Abana bahise basubiza nk’uko bisanzwe mu kigo gifitanye amasezerano na Kiliziya Gatolika bati: “Inshuti za Yezu na Mariya, twiringiye Imana nzima.”

Banakomejeho n’icyivugo cyabo mu Cyongereza kigira kiti: “We are here, we are here to choose our good future. One pen, one book, one laptop, one chalk, one teacher, change the world.” (Turi hano ngo twihitiremo ahazaza hacu heza. Ikaramu imwe, igitabo kimwe, mudasobwa imwe, ingwa imwe, umwarimu umwe, byahindura isi.)

Umuyobozi w’ikigo yavuze ko ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yohani wa Pawulo, rikaba ari irya Leta rikorana na Kiliziya Gatolika mu buryo bw’amasezerano. Yashimiye Power of the Cross Ministries ku bufasha bwatanzwe mu mwaka ushize wa 2024, bugatuma abana biga neza batagize ikibazo cy’ibikoresho ndetse bagahabwa amafunguro ku ishuri.

Abana berekanye impano zabo mu mbyino gakondo, urugero nk’indirimbo n’imbyino z’umuco nyarwanda bambaye amayugi, hakurikiraho imbyino zigezweho (modern dances). Umwana w’umukobwa witwa Neira wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza yaje kuza ku isonga mu mikino y’imbyino, ahabwa igihembo cyihariye kubera ubuhanga yagaragaje.

Mu gihe cya Saa Munani hatangiye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abana biga mu wa Gatandatu w’Amashuri Abanza, warangiye hafi Saa Kenda. Uyu mukino wakurikiwe n’igihe cyo guhemba abana bagize uruhare mu gususurutsa abashyitsi babyina, bakanakina umupira w’amaguru, ari na ho Neira yashimiwe by’umwihariko, umwana ukiri muto watangaje ko nakura yifuza kuzaba umubyinnyi ukomeye.

Nyuma yo guhemba abana basusurukije abitabiriye, hakurikiyeho guhemba abana 100 bo kuva mu wa mbere kugera mu wa Gatandatu, aho buri mwana yahawe amakayi 12, amakaramu 3, irati hamwe n’amafaranga yo kubishyurira amafunguro ku ishuri mu gihe cy’umwaka wa 2025-2026 uzatangira muri Nzeri 2025.

Abashyitsi, abana n’ababyeyi basangiye ifunguro rya burusheti, ibirayi n’ibinyobwa (fanta), ku buryo buri wese yahawe icyo kurya. Nyuma gato, Philemon, umwe mu banyamuryango ba Power of the Cross Ministries, yahaye ababyeyi inyigisho ishingiye ku burezi bwuzuye.

Yagarutse ku ngingo eshatu: uburere bw’umubiri (imirire, isuku, kuruhuka), uburere bw’umwuka (gukundana no kubaha Imana), n’uburere bwo ku mutima no mu bitekerezo (amarangamutima, icyizere, kumenya icyiza n’ikibi), byose bigakorwa mu rukundo nk’uko Bibiliya ibitegeka. Yagarutse ku cyo abana basabwa, ababwira ko kugira ngo bazarambe mu isi basabwa kumvira ababyeyi babo (Befeso 6:1-4).

Maurice Ndatabaye, Umuyobozi Mukuru wa Power of the Cross Ministries, yatanze ubuhamya ko na we yigeze gufashwa n’umuntu ubwo yari afite ubushobozi buke, bikamufasha kurangiza amashuri ya Kaminuza kugeza kuri Masters. Yavuze ko uwo muntu wamufashije iyo atamuba hafi, atari kubona ayo mahirwe yo kwiga akagera kure, ari na yo mpamvu na we yiyemeje gufasha abana uko ashoboye.

Yakomeje asaba abatarakizwa kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, avuga ko gukizwa ari inkingi y’iterambere ry’umwana mu by’umwuka, kandi abwira abari aho bose muri rusange ko nta kintu kiryoha nko kuba muri Yesu. Yashimye ubuyobozi bw’ishuri bwiyemeje gutangira igikorwa cyo gushaka icyumba kizajya cyitirirwa Power of the Cross Ministries mu kigo.

Mu ijambo Joe, Umunyamerika bazanye mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye yavuze, yashimiye imyitwarire abana bagaragaje, uko basusurukije abantu, akaboneraho uko umuco nyarwanda uba umeze.

Nyuma y’ibikorwa byose, urugendo rwasojwe Saa Kumi n’Imwe n’iminota mirongo itatu. Abari bitabiriye batashye bishimye, bashima uburyo abana bishimiye kwakirwa no kubona ibikoresho.

Mu kiganiro cyihariye Paradise yagiranye n’Umuyobozi w’Ikigo EP Cyeru, Bwana Nyirigira Nikola, yavuze ko iyi minisiteri bayimenye mu mwaka ushize ubwo yatangiraga gutanga ubufasha ku bana batishoboye biga mu kigo. Uyu mwaka na bwo bafashije abana 100, babaha ibikoresho banabishyurira amafunguro.

Yagize ati: “Abo bana ni bo bagifasha, kuri ubu ni na bo bazaniye ibikoresho bizabafasha gutangira umwaka w’amashuri 2025-2026. Abo bana batangiye gufashwa bari mu wa mbere kugera mu wa kane. Bajya kubatoranya batoranyije abana bafite ubushobozi buke, bigaragara ko ababyeyi babo batashoboraga kwishyura uwo musanzu.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo abana bafite impano bahari, mu masomo basanzwe biga batajya bahabwa imyitozo yihariye uretse mu masomo y’inyongera aho bashobora kugaragaza impano zabo binyuze muri clubs.

Uhagarariye ababyeyi yavuze ko abana 100 baturutse mu miryango 90, bamwe muri bo bafite abana barenze umwe. Yashimye iki gikorwa cy’urukundo, asaba ko cyakomeza mu bihe bizaza.

Umuyobozi wa Power of the Cross Ministries yasobanuye ko ubwo yajyaga muri Amerika, yakomeje kugira umutwaro wo gufasha abana nk’uko yabikoraga akiri mu Rwanda. Yavuze ko Joe, Umunyamerika bari kumwe, bamenyanye mu nama y’Abakristo (workshop), maze akamugezaho igitekerezo cyo gufasha abana bo mu Rwanda. Joe yabyakiriye neza, yemera no kuza kubasura no kwirebera aho umushinga ugeze.

Maurice yavuze ko amafaranga yakoreshejwe atari make, harimo ibikoresho by’ishuri, amafunguro, ndetse n’amafaranga y’ingendo, ariko ko icyo baharanira atari imibare ahubwo ari impinduka nziza mu buzima bw’abana. Yemeze ko amafaranga arenga Miliyoni y’Amanyarwanda, ariko yirinze kubivugaho byinshi kuko yabonaga bitari ingenzi.

Yatangaje ko Power of the Cross Ministries ifite abanyamuryango bagera kuri 50, kandi ko bafite gahunda yo kwagura ibikorwa mu buryo burambye.

Bageze kure imyiteguro y’igitaramo kizaba ku wa 20 Nyakanga 2025, kikabera Kimironko mu rusengero rwa Four Square Church, kandi kizaba ari ubuntu ku bantu bose. Bazaririmba indirimbo zabo nka Super Power, Isezerano, Umwami Naganze n’izindi.

Mu gusoza, Joe, inshuti ya Maurice, yavuze ko yashimishijwe cyane n’ukuntu abana bishimiye inkunga bahawe, avuga ko mu gihugu cye nta hantu yigeze abona hameze nka Cyeru. Yasobanuye ko icyamuteye ubwuzu ari ukuntu ababyeyi bafatanya n’abana babo, bakabashyigikira no ku minsi y’ikiruhuko, agaragaza ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko uburezi bufite agaciro mu miryango.

Mu magambo ye yagize ati: “What has impressed me the most? Oh, just how the families are coming together and supporting their children. And giving their extra time, like coming on the weekend, outside of their school time. It’s a dedication that shows that education is important.”

Iki gikorwa cyari kigamije kwerekana urukundo, gutanga ubufasha no guteza imbere ubumenyi bw’abana bato b’u Rwanda, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza binyuze mu burezi bufite ireme.

Ibi byabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa Maurice na Joe bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, kuko bahageze ku wa Gatanu tariki ya 4 Nyakanga 2025, nyuma y’imyaka ibiri n’igice yari ishize Maurice ari muri Amerika, muri Leta ya Washington D.C.

Power of the Cross Ministries hamwe na Joe, bahaye abana ijana ibikoresho by’ishuri banabishyurira amafunguro y’ifunguro rya Saa Sita mu gihe cy’umwaka w’amashuri ya 2025-2026

Abagize Ministry baririmbye indirimbo yabo yakunzwe cyane "Umwami Naganze" basusurutsa abari bahari

Abana bamaze iminota 40 bakina umukino w’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurushaho gusabana no gususurutsa abashyitsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.