× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nimuze tuboroge! Video ya Ev. Gahamanyi avuga uko korali yahagaritse umuririmbyi agahita apfa yarijije benshi

Category: Ministry  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nimuze tuboroge! Video ya Ev. Gahamanyi avuga uko korali yahagaritse umuririmbyi agahita apfa yarijije benshi

Inkuru ikomeje gutuma benshi bacura umuborogo aho bahanya ko nta rukundo rukibaho ni Video y’umuvugabutumwa witwa Ev. Gahamanyi Jean Baptiste usengera mu itorero rya ADEPR.

Ev. Gahamanyi Jean Baptiste agaragara asonanura uburyo korali yaririmbagamo yahagaritse umuririmbyi umaze umwaka wose arwaye. Ni video yatumye benshi bacika ururondogoro.

Kuri uyu wa 6 tariki 25/11/2023, abantu batandukanye biriwe bamanjiriwe kubera Video yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ni Video igaragaramo umuvugabutumwa witwa Gahamanyi Jean Baptiste umwe mu bavugabutumwa basengera mu itorero rya ADEPR Paroisse Gahogo akaba atuye ahitwa mu Ruvumera.

Muri iyi Video, yumvikana avuga ati: "Naririmbye muri Korali tugira umukobwa 1 arwara kanseri bamuca ibere." Akomeza avuga uburyo iyi korali batangiye bakundana cyane, gusa nyuma rwa rukundo rwaje gukonja kugeza ubwo umuririmbyi yamaze umwaka wose ari mu bitaro arwaye kanseri habura n’umwe ubimenya.

Haje gukorwa inama ya Korali bemeza ko bagomba kumuhagarika kubera ko bamushinjaga kutitabira ibikorwa bya korali. Gahamanyi wari umunyamabanga wa korali yirirwaga amushyiraho ama zeru.

Umwaka urangiye, Gahamanyi ubwe yaje gutanga igitekerezo ati: "Ariko mureke Diane tumwirukane muri Korali dore ntakiboneka", abaririmbyi bose babiha umugisha. Diane bamwirukanye muri Korali aryamye mu bitaro.

Muri iyi video uyu muvugabutumwa yumvikana avuga ukuntu we na Presidante witwaga Agnes bafashe urupapuro rwirukana Diane muri Korali barumumushyira iwabo.

Mu rugendo, we na Agnes bagiye baganira uburyo korali yabo ihagaze neza mu buryo bw’umubiri ndetse n’ubwo mu mwuka. Akomeza asobanura uburyo bageze iwabo wa Diane, Mama wa Diane yabakiranye ubwuzu akababwira ko Diane yarembye. Ati"Dore envelope yampaye".

Iyo envelope ikaba yari irimo amafaranga 2,400 Frw y’umusanzu w’umwaka dore ko umusanzu wa buri kwezi wari amafaranga 200 Frw. Gusa yabaje kubabwira ko Diane amaze umwaka arembeye mu bitaro, ndetse ko bamuciye ibere kubera kanseri.

Yakomeje agira ati: "Kandi nari mbazaniye aya mafaranga 2400, Diane yararembye, kandi yambwiye ngo mumusengere, aho yaba yarababangamiye hose mumubabarire ngo kuko arumva atazakira agiye kuva mu mubiri."

Gahamanyi uba utanga ubu buhamya, akomeza avuga ukuntu ariwe wari ubitse igipapuro gihagarika Diane, agihereza Agnes inyuma ye, Agnes aracyanga, agitsindagira mu mufuka.

Bashatse kwanga amafaranga y’Umusanzu ariko nyina wa Diane ararira cyane, baza kuyemera ariko bataha bababaye cyane, bibaza uburyo umuririmbyi amara umwaka urwaye yararwaye kanseri ntibabimenye.

Nyuma yo kugera muri Korali babibwiye abandi baririmbyi nabo bagira agahinda kenshi, kuwa 6 nyuma y’iminsi 2 Diane arapfa.

Gusa video irangira ya Korali isenyutse, kuko nyuma yo kumushyingura, umwe mu baririmbyi yatanze igitekerezo cy’uko yaseswa kuko ntacyo Imariye Imana n’itorero, birangira ya Korali bayiseshe. Gahamanyi akomeza avuga ko atongeye gusubira muri korali.

Nyuma y’uko umunyamakuru wa Paradise ashyize iyi video mu rubuga rwa All Gospel Today ruhuza abashumba, abaririmbyi, abanyamakuru ndetse n’abavugabutumwa, benshi mu bayibonye bacitse ururondogoro. Bamwe ntibatinye kuvuga ko batsinzwe n’urubanza basaba Imana kubababarira ndetse no guhembera urukundo rwakonje.

Bamwe bavugaga ko "Niba umuntu amara umwaka arwaye, ntasurwe, agahagarikwa muri Korali ntawagize ishyaka ryo kumenya impamvu ataza, iki ni ikimenyetso cy’uko urukundo rwakonje."

Ev. Becky yagize ati: "Ni ukuri irimo inyigisho ikomeye, urukundo rwarakonje mu bantu, nuguhutira mu rusengero/mu murimo nk’abari mu isoko."

Mugabe Assiel umuramyi akaba n’umwalimu muri Kaminuza nawe yagize ati: "Ibi bintu biragwiriye mu nsengero, mu makorali, mu matsinda y’abarokore!! Dukunda uwo tubona unafite icyo aduhereza (talent, cash).".

Frank Mario wa Authentic Radio isigaye yitwa Radio O, yagize ati" Tears (amarira) mbega Nyagasani weeeeeeeeeeeee!! Urumeza rwiyongeye kuri iyi mbeho ndashize pee am finished".

Frederic Byumvuhore wa Gospel Time kwihangana byanze yunga mu ry’umuramyi Rehema uherutse gusohora indirimbo yitwa "Kuboroga", ati: "Abantu batsinzwe ari benshi pe. Cyane cyane ababa muri matsinda ndizera babyumvishe cyane."

Bishop Olive Esther wa Shiloh Prayer Mountain church
we yagize ati: "Yesu weeeeeeeee!!! Duhe kwera muri byose Mana!".

Yunganiwe na Rev Fraterne Kayumba wagize ati: "Abantu baba bashaka kuza gutabara umuntu yapfuye gusa, biteye agahinda, yewe n’umusinzi amenya mugenzi we iyo bukeye arabyuka akamuhamagara amubaza uko yabyutse."

Shalom Ishimwe uzwiho kudahisha amarangamutima yagize ati: "Ni hatari pe ahubwo ugasanga indabo nziza n’imikenyero,n’imipira iriho amafoto yuwitabye Imana nibo baje babyitwaje".

Akimara kubona iyi Video, umuramyi Antoinette Rehema waririmbye indirimbo "Kuboroga" yibutsa abantu kuborogera umurimo w’Imana, yagize ati: "Mutebuke tuborogeeee, dutakambe ku bw’itorero. Mutebuke tuboroge dore ryabaye tongooooo…. Wenda amarira yacu Umwami Imana yayumva!!!!! " #Kuboroga

Didace Niyifasha umwe mu banyamakuru b’ubukombe akaba n’umuyobozi wa Radio Inkoramutima yasubize Ev Kalisa Fred wavuze ko iyi nyigisho yayitambukije ku rusengero rwabo ati" Uzamubwire ategure umwanya twihane twatsinzwe kabisa. Ibaze nk’imyaka nziranye nawe utaransura na rimwe nanjye ntazi naho utuye!"

Umuramyi Nelson Mucyo akaba n’umunyamakuru w’umusesenguzi wa Paradise yagize ati"Urakoze cyane kudusangiza iyi nkuru! Can’t stop crying.....*

Isomo rikubiye muri iyi video ya Ev Gahamanyi ni ukwibutsa abantu urukundo by’umwihariko abo mu nzu y’Imana nk’uko intumwa za Yesu Kristo zagiraga urukundo, zikarangwa n’ubumwe, buri wese akiyumvamo mugenzi we.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Twese Imana itubabarire! Ariko dukwiye guha agaciro umuntu wese mu rwego rwe. Kuko iyo Diane aza kuba afite ibyo atanga bifatika muri chorale, ntibari kuyoberwa ko yarwaye.

Cyanditswe na: Florence KABANO  »   Kuwa 27/11/2023 08:12