× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Joyous Celebration yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka - PHOTOS

Category: Ministry  »  4 days ago »  Our Reporter

Joyous Celebration yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cy'amateka - PHOTOS

Joyous Celebration yo muri Afurika y’Epfo, yataramiye bwa mbere mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka cyabereye kuri BK Arena, mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024. Iki gitaramo cyabaye igikorwa cy’akarusho, kiza mu byiza byaranze umwaka wa 2024 mu gihugu cy’u Rwanda.

Joyous Celebration yasigiye impamba ikomeye abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cyayo, yamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ’Bekani Ithemba,’ ’Alikho Lelifana,’ ’Awesome is your name,’ ’’I Am the winner,’ ’Who Am I,’ ’Wenzile,’ ’Wakhazimula,’ ’Tambira Jehova,’ ’Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

Igitaramo cya Joyous Celebration mu Rwanda cyiswe Joyous Celebration Live in Kigali, cyahembuye imitima ya benshi binyuze mu ndirimbo z’iri tsinda n’iz’abandi basangiye uruhimbi ari bo Gentil Misigaro waturutse muri Canada na Alarm Ministries yo mu Rwanda. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abaturutse mu Rwanda, Congo, Tanzania, Kenya na Uganda.

Mu ndirimbo zibyinitse kandi zuje ubutumwa bukomeye, Joyous Celebration yo muri Afrika y’Epfo yataramiye bwa mbere mu Rwanda inyeganyeza imfuruka za BK Arena yabereyemo iki giaramo cy’amateka, imitima ya benshi irabohoka. Gentil Misigaro na Alarm Ministries nabo bafashije benshi kwegera intebe y’Imana binyuze mu bihimbano by’Umwuka.

INJIRA MU MATEKA YA JOYOUS CELEBRATION IKUBUTSE MU RWANDA

Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994. Iri tsinda ryatangijwe n’abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba.

Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita ’My gift to you,’ ryakozwe iminsi itandatu. Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise ’Back to the Cross.’

Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry’iminsi itanu yise ’Joyous 22 All for You Tour,’ barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk’itsinda ryakoze album nziza.

Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk’abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.

Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka ’One Gospel Awards’ iri tsinda ryegukanye mu 2007 na 2008, maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya ’Africa Gospel Music Award.’

Ibihembo Joyous Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry’ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi, bijyanye n’uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records y’Abanyamerika.

Joyous Celebration ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n’abaririmbyi barenga 45.

Joyous Celebration yaratamiye mu Rwanda kuwa 29 Ukuboza 2024 mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali" cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events. Ni igitaramo kiri muri 6 bikomeye bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" biherekeza umwaka wa 2024.

Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bataramiye muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramira muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramira muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramira mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramira muri Mayine (Durban) muri ICC.

AMAFOTO Y’IGITARAMO CYA JOYOUS CELEBRATION MU RWANDA

Joyous Celebration bakoreye mu Rwanda igitaramo cy’agatangaza

AMAFOTO: Israel Nziyavuze - Sion Communications

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.