× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Positive Thinkers bahangayikishijwe no kuba ubumuntu burimo kugabanuka cyane kugeza aho abantu bivutsa ubuzima

Category: Health  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Positive Thinkers bahangayikishijwe no kuba ubumuntu burimo kugabanuka cyane kugeza aho abantu bivutsa ubuzima

Positive Thinkers Family bafite intego yo gufasha abantu bose ’Gutekereza, Kuvuga no Gukora neza’ [To think, talk and act positively], bahangayikishijwe cyane no kuba ubumuntu burimo kugabanuka cyane kugeza aho abantu bivutsa ubuzima.

Ingero ni nyinshi z’abamaze kwivutsa ubuzima kubera ibibazo bitandukanye birimo n’amakimbirane mu miryango. Si mu Rwanda gusa, ahubwo ni ikibazo kiri ku Isi hose. Abahuriye mu muryango witwa Positive Thinkers Family, bahagurukiye gutanga umusanzu mu kongera ubumuntu kuko iyo bugabamutse ari ho hava ibibazo byose byugarije sosiyete.

Kuwa 05 Gashyantare 2023, Positive Thinkers Family bahuriye ku Gisimenti kuri Hi Coffee, baganira ku ngamba zafasha umuryango mugari kongera ubumuntu. Iki gikorwa bagikoze banagamije kumenyana kurushaho ariko no "gupanga gahunda zacu neza. Aba Positive Thinkers bose baje batanze ibitekerezo byiza, byinshi kandi binashimishije".

Assumpta Muganwa uzwi nka Satura bitewe n’indirimbo ye yitwa "Satura Ijuru" yakunzwe cyane, ni we washinze umuryango Positive Thinkers Family. Avuga ko uko barimo kwaguka, ni ko baba benshi, kandi ni byo bashaka kuko intego yabo igerwaho ari yo ’Gutekereza, Kuvuga no Gukora neza’ [To think, talk and act positively].

Mu kiganiro na Paradise.rw, Satura yavuze ibyo bivuza ko bihinduka muri sosiyete kugira ngo irusheho kuba nziza. Ati "Ibyo dushaka ko bihinduka ni imitekerereze mibi yose. Tugomba kugira ’Positive mind’ ituma tuba ’responsible’ [Umuntu ufite inshingano]".

Asobanura ko umuntu uri ’Responsible’ ari "ukora inshingano ze neza kandi ku gihe, umuntu witwara neza ahantu hose kandi agakoresha ukuri, umuntu wiha amahoro akayaha n’abandi, n’umuntu abantu batibazaho kubera imyitwarire ye cyangwa imikorereye mibi".

Akomeza avuga ko ibyo bashaka ko bihinduka ari ibibangamiye sosiyete Nyarwanda yose. Aragira ati "Usanga ubumuntu burimo kugabanuka cyane kugeza aho abantu bivutsa ubuzima. Ibi si byo, abica abandi cyane cyane abashakanye. Ukumva ngo abantu bicanye mu muryango?

Ibi ni ibintu bigayitse cyane, ubuhemu bwose ni ’Negative mind’, guhangayika bituma urwara ukajya kwa muganga, stress byose ni ’Negative mindset’, abakoresha ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu, kudakora akazi neza, kwitinya ntugire icyo ugeraho, kwica igihe (Usanga gahunda abantu bazivanga)"

Anenga cyane abakoresha nabi itumanaho (No or wrong communication), ubuhemu mu bashakanye (Unfaithfulness in marriages), gatanya, urukundo rushingiye ku bintu (love based on material things), n’ibindi. Ati "Usanga imyitwarire yose mibi iterwa na ’negative mindset’. Intego yacu ni "To cause people think, talk and act in a positive way".

Mu 2020, Muganwa Assumpta yavuze ko abantu bose babeshya baba bari gukora ibintu bitubaka. Yabasabye kubireka kuko bigira ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ati "Abantu bose babeshya bari negative, umuntu wese uvuga ikintu ntagikore ari negative".

Yatanze ingero ati "Umuntu ubwira undi ati ndagukunda ntamushake ari negative, uretse ko nyine hashobora kuba hari impamvu babyumvikanyeho ariko ba bantu babeshya, akabeshya urukundo, akabeshya gufasha, akabeshya ndaje,..mube muretse ndi Kimironko kandi ari mu mujyi,..abo bari negative."

Akomeza avuga ko ikintu cyose gituma undi muntu ababara, icyo akenshi kiba kiri Negative. Ati "Umuntu iyo akomeza kubabaza undi, we ari hariya buri bantu aba ababwira ibintu bibabaje bibaca intege, ibibabeshya, njyewe mba mbona uwo muntu ari negative".

Yungamo ati: "Ariko umuntu ubwira abandi ibintu byiza akabatera imbaraga, akababwira ko bashoboye, uwo ari positive, n’ukora ibyiza agafasha abandi, akabaha respect [icyubahiro] niba wankerereje ukabizirikana ntutongane, ibintu nk’ibyo, aho uba uri positive."

Satura azwi mu ndirimbo "Satura Ijuru" yamufunguriye amarembo kugera aho ayitirirwa, "Till I die", "Ni wowe niringiye", "Tumusinze", "Bibiliya irabivuga", "Sinzi", "N’ukuboko kwawe" n’izindi. Kugeza ubu imyaka ibaye itatu nta ndirimbo nshya ashyira hanze, gusa si we gusa ahubwo ni abahanzi benshi, aho iyo ubabajije bagusubiza ko ari Covid-19 yabakomye mu nkokora.

Positive Thinkers batanze ibitekerezo byiza, byinshi kandi binashimishije

Buri wese witabiriye iki gikorwa yahawe impano na Nesta Designer

Biyemeje kuba imbarutso mu kurwanya imitekerereze mibi

Assumpta asanzwe ari umuhanzikazi ukomeye

RYOHERWA N’INDRIMBO "SATURA IJURU" YA SATURA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Icyo gitekerezo ni kiza, gusa simbashije kubona strategic plan yanyu. Nonese muzagenda mubwire umuntu ngo reka imitekerereze mibi? Ni ibihe bikorwa mukora? Icyo ntekereza: Mubwire abantu bakire Yesu ibindi azabyikorera. Ikindi ni ugutoza ubupfura abakiri bato bakabukurana, ariko ababubatoza sinemeza ko nabo babufite. Murakoze

Cyanditswe na: Kenny Sal  »   Kuwa 17/02/2023 15:09