× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umutesi Neema agiye guturisha imitima yahabye mu ndirimbo "Ndi amahoro"

Category: Health  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umutesi Neema agiye guturisha imitima yahabye mu ndirimbo "Ndi amahoro"

Umwe mu baramyi bakongeza itabaza rikaka neza, Umutesi Neema, yateguje indirimbo nshya yise "Ndi amahoro".

Benshi bahumurijwe n’ijwi rye mu ndirimbo "Ndashinganye" mu gihe abari mu mayira abiri yabakuye mu rungabangabo mu ndirimbo "Nyobora", kuri ubu akaba agarukanye imvugo nziza mu ndirimbo "Ndi amahoro" izashyirwa ahagaragara kuwa Gatandatu.

Aganira na Paradise, Umutesi Neema yavuze ko afite byinshi azaniye abakunzi be, gusa yavuze ko hari ubwo atinda guha abakunzi be ifunguro riteguye neza bitewe n’impamvu nyinshi.

Yagize ati: "Ku ruhande rwacu nk’abahanzi tuba dukeneye imbaraga zituma dukora umurimo w’Imana tukageza ubutumwa bwiza kuri ba nyirabwo".

Yunzemo ati: "Gusa, usanga tugira imbogamizi zishingiye ku kuba abantu twese tubarizwa mu gisata cya Gospel tudashyira hamwe ngo tuzamurane."

Ku cyakorwa ngo Gospel ibe umurunga w’inyabutatu, yagize ati: "Nidushyira hamwe tuzagera kure dufate ikirere cyo muri Afurika y’iburasirazuba."

Neema yavuze ku migabo n’imigambi afite muri uyu mwaka wa 2025. Yagize ati: "Uyu mwaka ni ugukora cyane mu nyungu z’ubwami bw’Imana, mbese munyitege kuko nambaye naje nje kandi sinambariye mu mubiri ahubwo nambariye muri Kristo umpa imbaraga."

Abajijwe ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko ari agaseke azapfundurira abakunzi be indirimbo yageze hanze dore ko imvano yayo ari ubuhamya bwigendera.

Umutesi Neema yateguje indirimbo nshya yise "Ndi amahoro"

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDASHINGANYE" YA UMUTESI NEEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.