× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya Septennium twamenye amabanga 4 akomeye ya Apostle Yoshua Masasu

Category: Opinion  »  October 2022 »  Editor

Nyuma ya Septennium twamenye amabanga 4 akomeye ya Apostle Yoshua Masasu

Mu cyumweru gishize nabagejejeho inkuru ya Septennium 4th Celebration aho Evangelical Restoration Church yakiriye ibifi binini muri Gospel biturutse hirya no hino byitabiriye Septennium Celebration ya kane isozwa mu mpera z’iki cyumweru.

Abitabiriye icyumweru cya Septennium haba mu matsinda cyangwa muri rusange bashimye imitegurire ihambaye ndetse n’urwego Itorero ERC rimaze kugeraho.

Ibi byatumye umwanditsi w’iyi nkuru atohoza ibanga rituma Apostle Masasu akomeza kuba umukozi w’Imana uhamye, wagutse ndetse uteza imbere Itorero ku rwego rwishimirwa n’abayoboke ba ERC haba i Masoro aho ateranira muri paruwasi ishumbwe na Pasitoro Lydia Masasu (Umufasha wa Apostle Masasu), n’ahandi.

Si amakabya nkuru kuko gutohoza aya mabanga byantwaye agahe ariko birangira tuguye mu mabanga 4 uyu mugaragu w’Imana agendana:

1. Gusenga

Mu busanzwe tumenyereye abavugabumwa b’abasatuzi basenga, bagahanura, ariko abayoboke ba ERC n’abandi bazi Apostle Masasu, bavuga ko ari umugabo w’umunyamasengesho uhambaye cyane. Ibi bishimangirwa n’ingengabihe ihamye y’ibihe bidasanzwe by’amasengesho itorero ashumbye rigira muri rusange ndetse n’ize bwite zizwi aho akurura iminsi 40 yiherereye akavayo ari mu mavuta ndetse n’icyerekezo gishya.

2. Kubwiriza Ijambo ry’Imana mu ishusho itari inyiganano

Abagize amahirwe yo guteranira aho yabwirije bavuga ko iyo abwiriza ubutumwa bwiza ntiyifashisha ingero z’abandi n’izakure cyangwa udukuru yumvise. Ahubwo atanga ingero n’udutendo tw’ibyamubayeho ku nzira y’ubuzima bwe mbere yo gukizwa na nyuma yaho. Ibi bituma akomeza kugira umwihariko ndetse n’umwimerere (authenticity) mu byo akora ugeranyije n’abandi tutavuze biganana bari kubwiriza umuntu ukaba wamubonamo ishusho y’abantu benshi.

3. Inyigisho zihariye agenera abayoboke be mu rwego rwo gukura mu gakiza

Abayoboke ba ERC bazwiho umuco wo kwiga inyigisho zikuza ubukristo no kugira ukwizera guhamye. Ibi bituma hatabaho kujarajara no kurarikira inyigisho z’ubuyobe ndetse n’inzaduka tubona hanze aha. Bituma kandi umukristo azirikana amahame fatizo y’itorero abamo ndetse bigatuma akoresha umwanya we mu bifite umumaro.

4. Itorero yarihinduye umuryango (Family)

Abakristo na ERC aho bava bakagera bazi iri hame ko buri wese uretse kuba basengera hamwe ari abavandimwe ndetse ko basangiye urugendo rumwe. Bituma bazirikana ubuvandimwe bakagendererana ndetse bagasangira ibyo bafite, bagafashanya, bakubaka umubiri umwe.

Umwe mu bantu badashatse ko tuvuga amazina ye muri iyi inkuru yagize ati"Nubwo nta byera ngo de, ariko Apostle Masasu ni umugabo w’inyangamugayo ukunda gusenga kandi uhorana abantu barenga kwitwa abakristo basengera iwe ahubwo ko barushaho kuba abanyamuryango (Family).

Ngayo amabanga n’amahame uyu mugabo w’Imana agenderaho atuma akomeza kuba umukozi w’Imana udasanzwe.

Apostle Masasu hamwe n’umufasha we Pastor Lydia Masasu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.