× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Phil Godwin wahoze muri Secular yisunze Niyo Patrick mu ndirimbo "Warakoze"

Category: Artists  »  January 2025 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Phil Godwin wahoze muri Secular yisunze Niyo Patrick mu ndirimbo "Warakoze"

Kuri ubu, Philbert Ndatimana uzwi ku izina rya "Phil Godwin", wahoze aririmba umuziki wa secular, akomeje gushimangira ko Kristo yamubohoye ingoyi z’umwanzi, Satani.

Phil Godwin yongeye gusohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise "Warakoze" yahuriyemo na Niyo Patrick umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo ziganjemo amakorasi mu njyana y’igisirimba, nka "Wandamije amaboko," "Ibizinga," "Kuturinda waraturinze," n’izindi.

Phil Godwin akomeje gutanga ubutumwa bw’uko adafite gahunda yo gusubira inyuma, dore ko nyuma y’indirimbo yise "Don’t Cry," yakoze indi ndirimbo yitwa "Ndashima", none azanye indir nshya yise "Warakoze". Aganira na Paradise, Phil Godwin yagize ati: “Warakoze ni indirimbo nanditse ngirango nshimire Imana kubw’imirimo myiza yankoreye.”

Yavuze kandi uko igitekerezo cyo gukorana indirimbo na Patrick Niyo cyavuye. Ati: “Igitekerezo cyo gukorana na Patrick Niyo cyaturutse ku kuba numvise ari umuhanzi uririmba neza kandi akunzwe n’Abanyarwanda benshi. Nasanze ari byiza gufatanya nawe kugira ngo twese twishimire Imana ku mirimo myiza yadukoreye.”

Phil Godwin yabajijwe uko umuziki we wakiriwe muri sosiyete nyuma yo kureka kuririmba ibishegu akiyegurira Kristo. Yagize ati: “Umuziki wanjye muri sosiyete bawakiriye neza, barawukunda cyane. Ni yo mpamvu nanjye ntacika intege zo gukora cyane kandi nkaba mbishimira Imana kuko ikomeje kumfasha.”

Phil Godwin ni umuririmbyi uvuka mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Yatangiye kuririmba afite imyaka 12, aho yaririmbaga muri korali yo ku ishuri rya Sunday School.

Gusa, ubwo yageraga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, yaje gutera umugongo inzira y’agakiza, atangira kuririmba indirimbo zisanzwe zizwi nk’indirimbo z’isi cyangwa secular, ari na ko yisanga mu isayo y’ibyaha. Yigaga mu kigo cya Mukono EAR. Ati: “Icyo gihe ibihe byo gusenga byari byarangiye, nakumva nari naraguye burundu.”

Ubwo yari mu isayo y’ibyaha, yaje kubura ababyeyi bombi ubwo yageraga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kuva ubwo, imibereho ye yabaye urusobe, kuko yumvaga nta wushobora kumufasha, yaba inshuti cyangwa abavandimwe.

Phil Godwin yakomeje avuga ko mu gihe cyo kwiheba, Imana yaje kumugarukaho, iramusanga, iramuganiriza, kandi iramuhumuriza. Yagize ati: “Naje kugirirwa ubuntu, nsurwa n’Uwiteka mu nzozi ampamagara mu mazina yanjye, numva ijwi rimbwira riti: ‘Injira muri Yesu kandi gumamo.’”

Muri iryo yerekwa, Imana yamuhishuriye inyungu yabona aramutse yongeye gukurikira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Maraika yakomeje kumubwira ati: “Ninjye se w’imfubyi, nkaba umugabo w’abapfakazi.”

Ni muri uwo mwanya, mu mwaka wa 2015, aho Imana yamuhishuriye ko azavamo umuririmbyi ukomeye kandi akamamara mu Rwanda ndetse no hanze yaho binyuze mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Phil Godwin yabonye mu nzozi hari umuntu uri kumuha microphone, maze arangije amubwira ati: “Ririmba.”

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WARAKOZE" YA PHIL GODWIN FT NIYO PATRICK

Phil Godwin arakataje mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Niyo Patrick ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wa Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.