Washington, D.C. — Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, ko ubutegetsi bwe bugiye gufasha abaturage ba Gaza kubona ibiribwa, nyuma yo kugaragaza impungenge z’ibibazo bikomeye by’inzara byugarije ako gace.
“Ibintu birakomeye cyane. Hari abantu barimo gusonza, kandi turi bugire icyo dukora kugira ngo tubafashe kubona ibiribwa,” Trump yabivuze asoza ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe kugira ngo hatangazwe ko igikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya muri shampiyona ya NFL kizabera i Washington mu 2027.
Yunzemo ati: “Hari abantu benshi barimo gutuma ibintu biba bibi kurushaho.”
Trump yanashinje umutwe wa Hamas guteza izo mbogamizi, avuga ko uwo mutwe ari wo utuma ubufasha bw’abagiraneza butagera ku baturage.
“Hamas iri kwiba ibyo abantu babazanira. Bafata buri kantu kose kabinjiramo. Ariko tugomba gufasha abaturage ba Gaza kuko bababajwe bikomeye na Hamas,” Trump yakomeje kubivugaho mu magambo yuje akababaro.
Aya magambo ya Trump aje nyuma y’uko Guverinoma ya Isiraheli yemeye gahunda yo gutanga ubufasha bwa muntu binyuze mu bigo byigenga n’imiryango itegamiye kuri Leta. Ibyo bikajyana n’amatangazo y’uko ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Gaza bigiye kwaguka, nyuma y’uruzinduko rwa Trump muri ako karere.
Nubwo Guverinoma ya Isirayeli ihakana ko hari inzara ikomeye muri Gaza, yemera ko Hamas yigarurira ubufasha bugenewe abaturage. Imibare itandukanye igaragaza ko bamwe mu banya-Isirayeli bashyigikiye ko intambara ikomeza kugira ngo Hamas ishyirwe hasi, mu gihe abandi bavuga ko byaba byiza kurushaho bafunguye imbohe mbere y’uko intambara ikomeza.
Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yavuze ko intego ikomeye ari ugutsinda Hamas, avuga ko ibikorwa bya gisirikare birimo gukorwa bizatuma n’imbohe zishobora kuboneka.
“Iyo ntego tuyihurizaho na Jenerali Mukuru Eyal Zamir, kandi twiyemeje kutazarekura na rimwe kugeza dufunguye buri muntu ufunzwe,” Netanyahu yabitangaje mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze ku wa Mbere.
Ariko iryo tangazo ryakirijwe umujinya n’ihuriro ry’imiryango ifite ababo barimo imbohe, bavuga ko Leta iri gukora ibinyuranyije n’ubushake bw’abaturage.
Ingabo za Isiraheli (IDF) zirimo kugerageza gusukura agace ka Rafah, aho zifuza kuhagira ahantu hihariye ho kwakirira ubufasha buteganyirijwe abaturage ba Gaza batari mu maboko ya Hamas.
Iyi foto igaragaza abakozi ba UNRWA batanga ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ku baturage ba Gaza bahungiye mu nkambi kubera ibitero bya Isiraheli. Abantu ibihumbi amagana bamaze kwimurwa, benshi bakaba barahungiye mu nkambi ziri mu bice bya Rafah na Khan Younis