Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Bugesera, by’umwihariko ab’ahitwa Karumuna, nk’uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.
Aya makuru yamenyekanye bya nyabyo binyuze mu butumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga Perezida Paul Kagame akoresha. Ubwo butumwa bugira buti: “Kuri iki Cyumweru muri Kibugabuga, Perezida Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame bakiriye abahanzi batandukanye batuye ahitwa Karumuna, yubahiriza isezerano yagiranye na bo mu cyumweru gishize ubwo bari mu bikorwa bya FPR byo kwamamaza Umukandida wabo ku mwanya wa Perezida. Perezida yagabiye inka buri muhanzi wari uhari.”
Gutumira aba bahanzi ni icyifuzo yahawe na Ingabire Butera Jean uzwi nka Butera Knowless mu buhanzi, ubwo yari yahawe ijambo mu bihe byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame. Nyuma yo kumusaba kuzamusura we na bagenzi be b’abahanzi batuye mu Bugesera, Paul Kagame yamusubije avuga ko na we cyari icyifuzo cye kubatumira bagatarama agira ati: “Ni uko yavuze mbere yange, na ho nange nari mbifite. Nk’icyifuzo cyange nashakaga ko nazashaka umwanya rwose nkabatumira tugatarama.”
Nyuma y’iminsi 9 yemeye kubatumira yubahirije isezerano, kuri uyu wa 16 abahanzi bo mu Bugesera bamusura aho aba muri ako Karere, by’umwihariko ab’ahitwa Karumuna hafi ya Nyabarongo werekeza i Nyamata.
Abo bahanzi bagiranye ibihe byiza na Paul Kagame bamutaramira mu bihangano byabo barimo Knowless Butera, Producer Clement, Tom Close, Nel Ngabo, Platin P n’abandi batandukanye. Bose yabagabiye inka nk’uko yari yabibasezeranyije.
Knowless wazanye iki gitekerezo ndetse akanasaba Perezida Paul Kagame kumusura nk’abahanzi bakamutaramira, ku bwo kuba batuye mu Karere kamwe, yishimiye iyi mpano, abwira Paul Kagame ati: “Nzagushimira iteka Nyakubahwa.” Si we gusa kuko n’abandi bagaragaje ko bashimiye ku mbuga bakoresha.