× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Erika Kirk yagizwe CEO wa Turning Point USA yashinzwe na Charlie Kirk wishwe arashwe

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Erika Kirk yagizwe CEO wa Turning Point USA yashinzwe na Charlie Kirk wishwe arashwe

Erika Kirk yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Turning Point USA nyuma y’urupfu rw`umugabo we Charlie Kirk, washyiraga imbere ivugabutumwa n’indangagaciro za Gikirisitu

Nyuma y’urupfu rwabaye inkuru ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugore wa nyakwigendera Charlie Kirk wapfuye arashwe, Erika Kirk, ni we wemejwe nka CEO (Umuyobozi Mukuru) mushya wa Turning Point USA, umuryango washinzwe n’umugabo we ufite intego yo guhindura imyumvire y’urubyiruko muri politiki hifashishijwe indangagaciro za Gikirisitu, ukwemera, n’amahame yo kurinda ibyagezweho, gakondo.

Urupfu rwa Charlie rwabaye ku wa 10 Nzeri 2025, ubwo yaraswaga ari mu gikorwa cya politiki kuri kaminuza ya Utah Valley. Uru rupfu rwashenguye imitima ya benshi, cyane cyane abakurikiranaga ibikorwa bye by’ivugabutumwa n’uruhare yagize mu kwigisha urubyiruko gufata iyambere mu gusigasira igihugu no mu kwemera.

Charlie Kirk, washinze Turning Point USA mu 2012 afite imyaka 18, yamamaye nk’umwe mu batavuga rumwe n’umuco w’ivangura, akavuga ku mugaragaro ko amahame ya Gikirisitu ari yo ntwaro y’iterambere ry’igihugu.

Mu bikorwa bye bya buri munsi, yagaragazaga ko politiki idakwiye gutandukanywa n’ukwemera, ndetse yagaragaye kenshi avuga ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana. Charlie yigeze kuvuga ati: "Niba dushaka guhindura Amerika, tugomba gufata Bibiliya nk’ishingiro ry’imitekerereze yacu."

Nyuma y’urupfu rwe rutunguranye, inama y’ubuyobozi ya Turning Point USA yateranye ku wa 17 Nzeri 2025, yemeza Erika Kirk nk’umuyobozi mushya. Erika, usanzwe azwiho ibikorwa by’ubugiraneza no kwigisha Ijambo ry’Imana mu bagore n’urubyiruko, yavuze ko yiteguye gukomeza umurage w’umugabo we.

Mu ijambo rye rya mbere nk’umuyobozi, Erika yagize ati: "Ntabwo tuzahagarika umurimo twatangije. Charlie yashyize imbere igihugu cye n’Imana ye. Ubu ni igihe cyo gukomeza umurage we, dushyigikiwe n’Imana nk’uko yari abyizeye."

Yakomeje avuga ko gahunda nk’“American Comeback Tour” zizakomeza, kandi ko Turning Point USA izakomeza kuba urubuga rw’inyigisho, ubuyobozi, n’ivugabutumwa.

Iyicwa rya Charlie Kirk ryatumye benshi bibaza ku mutekano w’abayobozi b’inzego zishingiye ku mahame y’ukwemera, ariko kandi ryatumye harushaho kugaragara uburemere bw’umurimo we mu ruhando rwa politiki n’ivugabutumwa.

Ubuyobozi bushya bwa Erika Kirk bwitezweho gukomeza icyerekezo cya Turning Point USA, umuryango watangijwe ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kurengera ukwemera, no gutoza urubyiruko kurangwa n’ubunyangamugayo bushingiye kuri Bibiliya.

Nk’uko nyakwigendera yabitangaje kenshi, "amahoro nyakuri ava mu kwemera no gushyira Imana imbere", ni yo nkingi Turning Point USA yiyemeje gukomeza guharanira.

Erika Kirk (na Charlie Kirk) wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Turning Point USA, afite gahunda yo kusa ikivi cy’umugabo we Kirk

Erika yagizwe CEO wa Turning Point USA yashinzwe na Kirk wishwe arashwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.