× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Sudani: Intambara imaze umwaka ikomeje gushegesha Abakirisitu mu buryo bukomeye!

Category: Leaders  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Sudani: Intambara imaze umwaka ikomeje gushegesha Abakirisitu mu buryo bukomeye!

Intambara muri Sudani, imaze kurenga umwaka kandi biragaragara ko idafite guhagarara, ndetse ikomeje gutera ubwoba ko amakimbirane hagati y’Ingabo za Sudani (SAF) n’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ashobora gukomeza gutuma abaturage babaho mu mubabaro ukomeye.

Nk’uko Rafat Samir, Umunyamabanga Mukuru wa Sudan Evangelical Alliance yabibwiye Christian Daily International dukesha iyi nkuru, Abakirisitu bo muri Sudani "bamaze igihe kinini batitabwaho binyuze mu nkunga z’ubutabazi," ibi bikongera ibyago byabo.

Samir yavuze ko Abakirisitu, cyane cyane abo mu matorero ya Evangeli, bahura n’ivangura kuko batemerwa n’impande zombi zishyamirana kubera inyungu za politiki n’ubwoko. Yongeyeho ko Abakirisitu bashinjwa kenshi kuba abarozi cyangwa abanyapolitiki bashyigikiye Abanyaburayi, ibyo bikabongerera ibibazo mu gihe cy’intambara.

Raporo za Sudan Evangelical Alliance (Itorero) zigaragaza ko Abakirisitu babuze ibiribwa, amazi meza, imiti, ndetse n’ibikoresho by’uburezi, cyane cyane mu nkambi z’abakuwe mu byabo no mu bice biri mu ntambara.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wasabye ko isi igira icyo ikora ku bibazo by’Abakirisitu muri Sudani, aho ahanini ibikorwa byo kubatabariza byasigaye inyuma ugereranyije n’ahandi hari amakimbirane, urugero nko muri Ukraine cyangwa mu Burasirazuba bwo Hagati.

Intambara n’iyimurwa ry’abantu bakurwa mu byabo muri Sudani, byafashe indi ntera kuva mu 2003 mu ntambara yo muri Darfur. Igihugu cyakiriye impunzi zigera kuri miliyoni, ziturutse cyane mu Ntara ya Tigray muri Etiyopiya na Sudani y’Epfo. Nubwo habayeho icyizere cyo kugarura ubuyobozi bwa gisivili nyuma yo guhirika Omar al-Bashir mu 2019, ibintu byarushijeho kuba bibi.

U.S. Special Envoy Tom Perriello yasuye Sudani mu kwezi kwa 11, asaba guhagarika intambara no kongera ubufasha bw’ibiribwa n’ibindi byangombwa. Kuva ku ya 22 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryohereje ibiribwa bihagije byo kugaburira miliyoni 1.5 mu gihe cy’ukwezi, ariko abakenera inkunga bakaba barenga miliyoni 25 muri Sudani ifite abaturage miliyoni 50.

Abakirisitu Ni Bo Bonyine Bari Muri Ubu Buzima Bugoye

Nubwo igihugu cyari mu nzira yo korohereza Abakirisitu, nk’uko raporo za World Watch List zabigaragaje, ubu Sudani yagarutse ku mwanya wa 8 mu bihugu bikandamiza Abakirisitu cyane. Iyo ntambara yakuruye amatsinda yitwaje intwaro, rimwe na rimwe afite ingengabitekerezo yo kurwanya Abakirisitu, bikaba bikomeje gushyira Abakirisitu bo muri Sudani mu kaga gakomeye.

Uretse kwicwa, bahura n’ihohoterwa no kubuzwa uburenganzira. Mu kwezi gushize, Uburusiya bwanze umwanzuro wa Loni wasabaga guhagarika intambara muri Sudani, ibintu byamaganiwe kure n’u Bwongereza na Amerika.

Sudani yakomeje kuba igihirahiro ku muryango mpuzamahanga, aho intambara, ubukene, inzara, n’ivangura byongeye gushyira mu kaga Abakirisitu n’abandi baturage batagira kivurira.

Iyi foto igaragaza umwotsi w’urufaya rw’amasasu wagaragaye mu gihe indege z’intambara zagabaga ibitero mu gice cya Khartoum rwagati, ubwo ingabo za Sudani zateraga ku birindiro by’umutwe w’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) mu mujyi wa Khartoum ku itariki ya 12 Ukwakira 2024.

Imirwano ikaze yakajije umurego kuva ku ya 11 Ukwakira, cyane cyane muri Khartoum, igice kinini cyayo cyigarurwa na RSF, mu gihe ingabo za leta zagabaga ibitero mu bice byo hagati no mu majyepfo y’umujyi hifashishijwe indege. Ibi byatumye Abakirisitu benshi bahashirira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.