× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Maduro wa Venezuwela yimuriye Noheri ku ya 1 Ukwakira aho kuba ku wa 25 Ukuboza!

Category: Leaders  »  September 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Perezida Maduro wa Venezuwela yimuriye Noheri ku ya 1 Ukwakira aho kuba ku wa 25 Ukuboza!

Perezida wa Venezuwela, Nicolas Maduro, yimuriye Noheri ku ya 1 Ukwakira muri uyu mwaka wa 2024 aho kugira ngo izabe ku ya 25 Ukuboza kuko ngo yumva yatangiye guhumura.

Maduro w’imyaka 61 y’amavuko yagize ati: “Iyi ni Nzeri, kandi imaze guhumura nka Noheri. Ni yo mpamvu uyu mwaka, mu rwego rwo kububahira no kubashimira ko mwantoye ku wa 28 Nyakanga, ngiye gutegeka ko Noheri izanwa ku ya 1 Ukwakira”.

Maduro yagize ati: “Ariko nta bwo nshaka ko mutangira kuririmba Indirimbo za Noheri. Ku wa Kabiri, José Ernesto Ruiz, umukozi wo mu biro w’imyaka 57, yagize ati: ‘Noheri igomba kuba igihe cy’ibyishimo, guhura n’abagize umuryango, ibirori, gutanga impano n’ibindi bintu byiza’. Rero muzabikore ku ya 1 Ukwakira.”

Inkuru dukesha Daily Mail ivuga ko impamvu uyu muperezida ahinduye amataraki ya Noheri ari mu rwego rwo kugira ngo arangaze abaturage n’andi mashyaka atavuga rumwe na we kuko akomeje kurekarama avuga ko amatora atagenze neza. Ngo mu bigaragara uyu muperezida yaratsinzwe ariko bamwibira amajwi, ikaba ari yo mpamvu ashaka ko batekereza kuri Noheri yo mu kwa Cumi bakibagirwa ibigendanye n’amatora.

Cyanditse ngo “Muri uyu mwaka, umwuka wa politiki umeze nabi cyane, nubwo Maduro yavuze ko igihe cyiza kizaza cyuzuye amahoro, umunezero n’umutekano. Iki cyemezo gisa nk’igikorwa cyo kurangaza abaturage bakagabanya uburakari, kubera amatora yagenze nabi nk’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi babivuga bemeza ko Maduro yatsinzwe.”

Abayobozi b’amatora bayobowe n’ishyaka riri ku butegetsi batangaje ko Maduro yatsinze amatora yo ku ya 28 Nyakanga, gusa ngo ntiyerekanye ibisubizo birambuye.

Ikigo cy’amatora cyavuze ko kidashobora gutangaza inyandiko ivuga ku by’amatora, kuko ngo aba hackers bangije ayo makuru, nubwo indorerezi zavuze ko nta kimenyetso kibigaragaza. Maduro yabwiye abanyamadini ko muri bo nta n’umwe uri hejuru y’itegeko, bityo ko Noheri igomba kuba nk’uko yabitegetse byanze bikunze.

Perezida Maduro wa Venezuwela yimuriye Noheri ku ya 1 Ukwakira aho kuba ku wa 25 Ukuboza!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.