Kuri uyu wa 19 Mata 2024, Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika muri Arikidiyoseze ya Kinshasa, Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Karidinali Fridolin Ambongo Besungu yasobanuye ko ubutegetsi bwa Kinshasa burangajwe imbere na Perezida Tshisekedi buri imbere mu bateje ikibazo cy’umutekano muke.
Karidinali Ambongo Besungu Friolin, amaze iminsi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Peresida Antoine Felix Tshisekedi, kuri ubu ari kuvuga ko ikosa ryakozwe na Leta ryo guha intwaro abasivile ari ryo rituma kuri ubu igihugu gikomeje kuburamo amahoro, abagituye bakaba ari bo bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makossa ya Leta.
Leta ya Kongo yahaye umugisha urubyiruko rwahoze mu mitwe yitwaza intwaro, ibabumbira hamwe mu cyiswe ‘WAZALENDO,’ aho ubutegetsi bwa Tshisekedi bubafata nk’intwari, bukabashimagiza mu bikorwa byabo, kugeza ubwo Perezida Tshisekedi ubwe yigeze kuvuga ngo “WAZALENDO ni intwari, barusha n’Ingabo za Leta imbaraga.”
Ibi ni byo Karidinali Ambongo afata nk’ikosa rikomeye ryakozwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Nk’uko ikinyamakuru Vatican News kibitangaza, Karidinali Ambongo Friolin Besungu yagize ati “Guverinoma yahaye intwaro amatsinda atandukanye y’imitwe yitwaza intwaro ya WAZALENDO, ndetse n’abo muri FDLR, ibi babikoze bibwira ko abo bazabafasha guhangana na M23, ariko uyu munsi tuvugana iyo mitwe iri gukoresha izo ntwaro kandi abaturage ni bo bari kwishyura ikiguzi cy’ayo makosa, muri rusange iyo ni yo nkomoko y’uyu mutekano muke.”
Karidinali Ambongo unaherutse gusuzugurirwa ku kibuga cy’indege, aravuga ibi mu gihe ibintu bikomeje kuba bibi mu mugi wa Goma. Ijoro ryo ku wa 18 Mata 2024 gusa, harabarurwa by’ibura abantu bagera kuri 4 biciwe mu bice bitandukanye by’umugi wa Goma gusa.
Aho muri Goma kandi Leta yari iherutse kuhashyira ingamba zirimo ko bibujijwe ko hagira umusirikare cyangwa undi muntu witwaje intwaro uhagaragara mu ruhame afite iyo ntwaro.
Ibikorwa by’ubwicanyi bwa hato na hato bikomeza kugaragara muri Kongo, byose bikaba bishyirwa ku gisirikare cya Leta ndetse no ku nsoresore zo muri WAZALENDO, aho akenshi ngo bica uwo bashaka kwambura ibye cyangwa se uwo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kugeza ubu Leta ya Kongo ntiragaragaza ko yaba yicuza iri kosa yakoze ryo guha intwaro abasivile ndetse nta na gahunda ihari yo kuzibambura, ibituma abasesenguzi bemeza ko kurangira kw’ibibazo by’umutekano mute muri iki gihugu ari inzozi, mu gihe ubutegetsi butarahinduka.
Karidinali Ambongo akomeza gukora uko ashoboye ngo agaragaze ahari ikibazo, ariko bamwe bavuga ko nabikomeza bizamugwa nabi mu gihe akomeje gushinja amakosa ubuyobozi harimo na Perezida, dore ko n’ubushize yangiwe kunyura ahagenewe abanyacyubahiro ku kibuga cy’indege i Kinshasa.
Leta ya Kinshasa ntinezezwa n’ibyo Ambongo akomeza gutangaza