× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Idini na Politike biruzuzanya – Perezida Kagame mu masengesho asabira Igihugu

Category: Leaders  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Idini na Politike biruzuzanya – Perezida Kagame mu masengesho asabira Igihugu

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko guhuza imyemerere, politike n’umuco biri mu byafashije u Rwanda kurenga amateka mabi rwanyuzemo, uyu munsi rukaba ruri mu nzira nziza.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye kuko rwamenyekanye nk’igihugu cyageze habi hashoboka, rwongera no kumenyekana nk’urugero rw’ibyiza byagerwaho igihe abantu bahinduye imikorere n’icyerekezo agira ati:

“Dufite amashusho abiri, ishusho ya mbere y’amateka mabi cyane pe, tukagira n’ishusho ya kabiri y’ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no guhindura ayo mabi cyane, urebye turi urugero rw’ibintu bibiri biranga umuntu, biranga ikiremwa muntu. Kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano, bashobora gukora ibintu bibi, ubundi bitakabaye bikorwa.”

Yabwiye abitabiriye aya masengesho ko mu bikorwa byose abantu bakwiriye guhuza Ibijyanye n’imyemerere, politike n’umuco, ku buryo nta na kimwe kiganza ikindi kuko iyo bibaye bigira ingaruka ati: “Reka njye mu mateka na politike, niwo murimo wanjye, njye umurimo wanjye ntabwo ari ukwigisha ivanjiri […]

Mu mateka y’abantu, hari ibintu byinshi, hariho idini, imyemerere, kwemera na politike ari nayo nshinzwe, hari n’umuco, umuco w’abantu. Buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye iyo ibi navuze uko ari bitatu bidahujwe.”

Yakomeje kubisobanura agira ati: “Iyo udufashe imyemerere y’idini, udafashe imyemerere ya politike, udafashe imyemerere y’umuco. Iyo utabihuje hari ikibuzemo[…] bigomba guhura rero.

Dutanze n’urugero rw’u Rwanda ibyo byombi uko ari bitatu bifite uko byongeye biratwubaka, byubaka u Rwanda rwasenyutse hafi kuzimira, kugira ngo u Rwanda rugaruke rubeho tube tugeze aho tugeze ubu ni ibyo bintu bitatu twafatanyije, ngira ngo aho tugeze niba ari heza ubwo uko twabifatanyije byari byiza, iyo tutabifatanya ntabwo tuba tugeze aho turi.”

Perezida Kagame yavuze ko Idini ubundi ryigisha abantu imico myiza, ku buryo “Iyo rikurikijwe neza, rikoreshejwe neza rikwiriye kuba riha abantu imyitwarire myiza, ku buryo ibintu bijyanye n’indangagaciro idini ryafasha”.

Yavuze ko Politike yo itanga amategeko, imirongo migari ngenderwaho “bigafasha byongera ha handi ku myitwarire myiza ku buryo noneho abantu bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite, imyemerere na politike biruzuzanya pe.”

Aya masengesho yari yitabiriwe n’abo mu nzego nkuru za Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye, abakozi ba Leta bandi, abikorera n’abandi. Yabereye muri Kigali Convention Centre agamije intego eshatu: Gushimira Imana ku bwo kuba yararinze u Rwanda muri manda ya perezida ishize, kuba amatora y’umukuru w’Igihugu yaragenze neza no kuyiragiza manda ya none izarangira mu wa 2029.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.