× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abasirikare ba Isirayeli bafunzwe nyuma yo kunywesha itabi igishushanyo cya Bikira Mariya

Category: Leaders  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abasirikare ba Isirayeli bafunzwe nyuma yo kunywesha itabi igishushanyo cya Bikira Mariya

Abasirikare babiri ba Israel Defense Forces bakatiwe ibihano by’igihe gito muri gereza ya gisirikare nyuma y’uko umwe muri bo yashyize itabi mu kanwa k’igishushanyo cya Bikira Mariya mu majyepfo ya Lebanon.

Ibi byabereye mu mudugudu wa gikirisitu wa Debel, ahaherutse no kubera ibindi bikorwa byafashwe nko gusuzugura ibimenyetso by’idini rya gikristu.

Umusirikare washyize itabi muri icyo gishushanyo yakatiwe ibyumweru bitatu muri gereza ya gisirikare, mu gihe uwafotoye ayo mashusho yakatiwe ibyumweru bibiri.

Si ubwa mbere abasirikare ba Israel bafatiwe mu bikorwa nk’ibi. Mu kwezi gushize, abandi basirikare babiri bafashwe amashusho barimo kumena igishushanyo cya Yesu Kristo cyari ku musaraba wahiritswe hasi, na byo bikaba byarabereye muri uwo mudugudu wa Debel.

Abo basirikare na bo bari bakatiwe ukwezi kumwe muri gereza ya gisirikare ndetse bakurwa mu mirimo y’urugamba.

Benjamin Netanyahu yamaganye icyo gikorwa, avuga ko “byamutunguye kandi bikamubabaza,” ndetse ashimangira ko acyamagana “mu buryo bukomeye cyane.”

Mu itangazo ryasohowe na IDF ku gikorwa giheruka, yavuze ko “ifata icyo kibazo nk’igikomeye cyane,” yongeraho ko yubaha ubwisanzure bw’amadini ndetse n’ubutagatifu bw’ahantu n’ibimenyetso by’idini.

Padiri Fadi Felfeli yavuze ko ibyo bikorwa “bigaragaza ko hari bamwe mu basirikare badafite indangagaciro n’imyitwarire iboneye.”

Ibi bikorwa byateje uburakari mu bakirisitu benshi, cyane cyane abo muri Lebanon, mu gihe intambara n’amakimbirane hagati ya Israel na Hezbollah bikomeje kugira ingaruka ku baturage basanzwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.