Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye yavuze uburyo bwe bwo kuyoboka Imana.
Kuri iki Cyumweru ku itariki 14 Mutarama 2024 ni bwo muri Kigali Convention Centre, KCC, habereye amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’ [NPB 2024] yitabiriwe n’abarimo Nyakubahwa Perezida Kagame.
Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, mu madini n’amatorero ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino ku Isi. Nk’ibisanzwe ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship mu myaka 29 amaze aba.
Icyo aba agamije ni ugushimira Imana ku bw’ibyo yakoreye Igihugu mu mwaka ushize no kuyisaba kugifasha gukomeza kujya imbere mu mwaka mushya utangiye.
Mu ijambo Perezida Kagame yavuze agitangira yagize ati: “Reka ntangirire ku gushimira aba bashyitsi bacu bavuye hirya no hino hanze y’igihugu cyacu bakaba baje kwifatanya natwe muri aya masengesho.
Ndashimira kandi namwe mwese muri hano, nshimira kandi n’abadutumiye. Ndizera ko mwese mwatangiye umwaka neza kandi uzakomeze ubabere muhire ndetse n’indi myaka yose iri imbere.
Nanjye bimpa umwanya wo kuganira namwe. Usibye kubonana, hari abo tuba tudaherukana tumaze nk’imyaka myinshi cyane kandi dufite byinshi duhuriyeho ndetse ibyo twakoreye igihugu cyacu.”
Yakomerejeho avuga ko uburyo bwe bwo kuyoboka Imana bushingiye mu gukorera abaturage kuko na wo ari umurimo w’Imana. Yabivuze mu nkuru y’ibyamubayeho ahagana mu myaka ya 1995 na 1996 agira ati:
“Kera hari umuntu wantumyeho kubera ko anshaka kandi amfitiye ubutumwa. Ambwira ko ari ubutumwa bakomeye buturuka ahantu hakomeye, kandi ko uwamutumye yamubwiye ko agomba kungeraho akabunyihera.
Ni uko mushakira umwanya ndamutumira aza kundeba mu biro. Kera mu 1996 niba atari mu 1995 ahubwo. Duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye. Ambwira ko yatumwe n’Imana, ndamubwira nti ugira amahirwe kuba uhura n’Imana ndetse ikagutuma.
Ambwira ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abayobozi, ndamubwira nti ndumva bihuye n’ibyo nkora cyangwa dukora kuri ubu ngubu. Nti rero ni amahirwe ko Imana yagutumye ibyo dukwiriye kuba dukora none bikaba bisa n’ibyo dusanzwe dukora.
Ndamubwira nti ariko ubundi uko byari bikwiriye kuba bimeze usibye amahirwe ufite, mu bo Imana ikwiriye kuba ituma ku bandi, nari nkwiriye kuba ndimo kubera ko ibyo waje kumbwira Imana yagutumye nkasanga ari nabyo tunagerageza gukora, ubwo ni ukuvuga ko aho turi Imana yahadushyize nyine iradutuma ngo dukore ibyo.
Ntabwo ari wowe rero wagakwiriye kuba ufite telefone yo kuvugana n’Imana njye ntayifite, ndamubwira nti ariko uko bimeze kose nusubirayo, uyimbwirire ko nanjye nshaka kuvugana nayo nta handi binyuze, nkajya nivuganira nayo ntinyure mu bandi bangezaho ubwo butumwa kuko nanjye nyikorera.”
Ntiyavuze ibijyanye no gusenga gusa ahubwo yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo nk’impamvu igomba gutuma Abanyarwanda bakorana umwete. Yavuze kandi no ku kibazo cy’umutekano muke agira ati: “Twebwe ubanza dukeneye amahoro kurusha abandi, kuko twanayabuze, hari igihe twayabuze pe. Turayabura, amahoro kutaboneka adutwarira n’abacu batagira uko bangana.”
Amakuru avuga ko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yakuze asengera muri Kiliziya Gatorika we n’umuryango we. Inshingano nyinshi agira zo kwita ku Banyarwanda nka Perezida azifata nko gukorera Imana.
Perezida Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu
Apotre Gitwaza na Arcbishop Mbanda ni bamwe mu bitabiriye aya masengesho
Korali Hoziyana y’i Nyarugenge yaririmbye muri aya masengesho
Ni amasengesho ngarukamwaka yo gusabira Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’