Cyubahiro Alphonse, Umuyobozi wa Elayo Family Choir- Huye kuri ubu, yamaze gufungura YouTube Channel mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa ingingo z’Amategeko y’Igihugu.
Abantu benshi bagwa mu byaha batazi niba ari na byo, cyangwa babigwamo ntibabe bazi icyo amategeko ateganya. Nk’uko Alphonse abivuga yifashishije icyo itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribiteganya, kuba utazi ko ibyo wakoze bigize icyaha ntibyatuma udahanwa.
We ni uku abisobanura: “Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo ya 174, igika cya 2, nta muntu ukwiriye kwitwaza ko atazi itegeko mu gihe ryatangajwe mu buryo bukurikije amategeko.
Ibi kandi bishimangirwa n’ihame ryo mu Mategeko rivuga riti ‘Ignorantia Legis Neminem Excusant’, risobanura ko ‘Kutamenya Itegeko Bitaba Impamvu.’”
Intego yo gufungura uyu muyoboro yise “Amategeko n’Ubutabera”, ni iyo kugira ngo abantu bamenye iby’ibanze mu Mategeko y’Igihugu, bityo bamenye uko bitwararika aho biri ngombwa. Ibi kandi bizagirira umumaro buri Muturarwanda wese, kuko ari ibisanzwe ko umuntu ubayeho atica amategeko abaho mu mahoro, agatsinda imbogamizi kandi akagera ku ntego.
Si ibyo gusa, kuko Abaturarwanda bazamenya ibyo bagomba n’ibyo bagombwa. Bakeneye kumenya uko mu gihe bagize ikibazo kigomba gukemurwa, ni ukuvuga Ubutabera. Alphonse we abivugaho ati: “Uyu muyoboro w’Amategeko n’Ubutabera uzatuma bamenya inshingano n’uburenganzira Amategeko abateganyiriza.”
Muri make icyo agamije ni iki: “Ni uko abantu basobanukirwa Amategeko, byaba na ngombwa ibyaha bikagabanyuka muri sociyete, nyuma y’uko abantu bamaze kwigishwa. Icyo abantu bakwiye kwitega ni ukubona amasomo y’Amategeko biciye kuri YouTube Channel “Amategeko n’Ubutabera”, ariko kandi nta bwo ari ubwo buryo bwonyine ahubwo hari n’ubundi buryo turimo duteganya.”
Ubwo buryo na bwo azabutangaza mu gihe kitarambiranye. Ni umugisha kuba mu Rwanda habonetse umuntu ugiye kujya afasha Abanyarwanda kumenya Amategeko n’Ubutabera, kuko abenshi bitwaza ijambo “Kutamenya,” kandi mu Kinyarwanda babivuga neza bati: “Intamenya irira ku muziro.”
Nta muntu bitareba kumenya Amategeko y’Igihugu abamo!
Kuba Alphonse yiyemeje gutanga izi nyigisho, ni umusanzu ukomeye ahaye Abaturarwanda bose bazabasha kumenya amahirwe bafite yo gutunga ibikoresho by’ikoranabuhanga, buri uko ashyizeho videwo asobanura Amategeko n’Ubutabera bakaba aba mbere mu kuyireba bitonze, bakanayisangiza bagenzi babo bakunda kugira ngo batazagwa mu ruzi barwita ikiziba, kandi umuyoboro w’Amategeko n’Ubutabera uhari.
Ubusanzwe, Chubahiro Alphonse ni Umukristo mu Itorero rya ADEPR. Kuri ubu abarizwa muri Elayo Family Choir ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, mu muryango mugari w’abanyeshuri b’aba ADEPR uzwi nka CEP, kandi ni we muyobozi w’iyi korali.
Nta kiza nko kuba ‘Amategeko n’Ubutabera’ bigiye gusobanuka mu buryo bworoshye, bidasabye gusoma ibitabo by’Amategeko.
TANGIRA UMENYE AMATEGEKO N’UBUTABERA BY’IGIHUGU CYAWE
Alphonse ari hafi gusoza amasomo ye ya Kaminuza mu Ishami ry’Amategeko