× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Afurika bitabiriye Inama ya SECAM

Category: Leaders  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Afurika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame, yasabye abayobozi ba Kiliziya Gaturika muri Afurika kwigira ku mateka y’u Rwanda, mu nama iri kubera muri Village Urugwiro.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi ba Kiliziya Gatolika baturutse hirya no hino muri Afurika, guharanira kwerekana ibihe byiza by’ubumuntu, bifashishije amasomo y’amateka mabi n’ameza y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabivugiye mu biganiro yagiranye n’itsinda ry’abihayimana bitabiriye Inama rusange ya 20 ya SECAM (Symposium of Episcopal Conferences of Africa and Madagascar), iri kubera i Kigali guhera tariki 30 Nyakanga kugeza tariki ya 4 Kanama 2025.

Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire.

Iyi nama SECAM iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abayobozi barenga 250 barimo abakaridinali, abepisikopi, abapadiri, abihayimana b’abagore, abayobozi b’Abakirisitu basanzwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

“Tugomba kwigira ku mateka” – Perezida Kagame

Mu butumwa yagejeje kuri aba bayobozi ba Kiliziya bamusuye aho akorera, Perezida Kagame yavuze ko: "Amateka y’u Rwanda agaragaza impande zombi z’ubumuntu: uruhande rwiza n’ibihe bibi. Ni isomo rikomeye rigomba gutuma abayobozi, yaba abo muri Leta cyangwa abo muri Kiliziya, baharanira gutanga ibyiza by’ubumuntu."

Yongeyeho ko nubwo hari aho abantu bagiye bananirana mu mateka, abashaka ibyiza batagomba kwemera kugumishwa mu byabaye: “Twagize ibihe byo kunanirwa, ariko abantu beza ntibemera kuzitirwa n’amateka. Tugomba kwigira ku byabaye, gufatanya, no kubaka ejo hazaza h’ubwiyunge, amahoro n’icyizere – si mu Rwanda gusa, ahubwo no kuri Afurika yose.”

Kiliziya Gaturika n’uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda

Mu mateka mabi yaranze u Rwanda, cyane cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika bagize uruhare mu bwicanyi, abandi baraceceka cyangwa bitambika ibikorwa byo gutabara abahigwaga.

Mu kwezi kwa Werurwe 2017, Papa Fransisiko yemeye ko Kiliziya Gaturika yagize uruhare muri Jenoside, asaba imbabazi, yizeza ko iyi "nteruro y’ukwemera amakosa" izafasha mu "gusukura amateka no kongera icyizere."

Inama ya SECAM n’icyo igamije

Inama rusange ya SECAM iba buri myaka itatu, igahuza abahagarariye inama z’abepisikopi ziturutse mu bihugu byose bya Afurika. Uyu mwaka, iteraniye i Kigali ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kristu, isoko y’icyizere, ubwiyunge n’amahoro.”

Padiri Rafael Simbine Junior, Umunyamabanga Mukuru wa SECAM, aherutse kubwira The New Times ko iyi nama y’uyu mwaka yibanda cyane ku mahoro n’ubwiyunge, nk’ibyihutirwa kuri Afurika y’ubu.

“Afurika ni umuryango umwe, ariko usigaye urimo amakimbirane n’amacakubiri. Ibi bisenya isano y’ubumwe. Nk’Abakirisitu, tugomba gutekereza ku ruhare rwacu nk’abahuza n’abahesha b’amahoro. Kristu yaje kuduha amahoro y’ukuri, atari ayo isi itanga, ahubwo ayo umutima w’ukwemera utanga.”- Padiri Rafael Simbine Junior

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nyuma yo kuyisubika mbere kubera kutitegura neza. Itorwa ry’aho ibera rikorwa rihinduranywa hagati y’ibihugu bivuga Igifaransa, Icyongereza n’Igiporutigali.

Ibindi biganirwaho muri SECAM

Ibiganiro bihuza aba bayobozi ba Kiliziya Gaturika byibanda ku ngingo zirimo:
• Inshingano za Kiliziya ku ruhande rwa politiki,
• Guhuza amadini atandukanye (interfaith dialogue),
• Impinduka z’ikirere (climate change),
• N’uko Kiliziya yashyigikira Abakirisitu baba mu buzima bukomeye, nko mu ngo z’abagabo bashatse umugore urenze umwe (polygamy) n’imico idasanzwe.

Perezida Kagame yasabye Kiliziya Gaturika muri Afurika gukoresha ubuyobozi bwayo mu gutuma abantu batibagirwa amateka, ahubwo bakayigiraho ibyubaka. Iyi nama ya SECAM iheruka i Kigali ni amahirwe ku Rwanda no ku Isi yose, kugira ngo hatangwe ubutumwa bw’icyizere n’ubwiyunge, bushobora guhindura Afurika nk’umuryango umwe ushingiye ku kuri n’ubumuntu.

Cardinal Antoine Kambanda

Iyi nama yatanguye ku wa 30 Nyakanga, izarangira ku wa 4 Kanama 2025

Inama yahuje Perezida Kagame n’abayobozi ba Kiliziya Gaturika baturutse hirya no hino muri Afurika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.