Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye ubuyobozi bw’ishuri rya Hope Haven Christian School ku ruhare rufatika rugira mu guteza imbere uburezi n’imibereho y’Abanyarwanda, by’umwihariko abatishoboye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, ubwo yakiraga itsinda ry’abayobozi bayobowe na Hollern Susan, washinze akaba anayobora iri shuri rya Gikristo riherereye mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo.
Hope Haven Christian School Rwanda yashinzwe mu 2012 n’Umunyamerika, igamije gufasha abana bakomoka mu miryango ikennye kubona uburezi bufite ireme badafite ubwoba bwo kubura ibyangombwa nkenerwa. Ababyeyi b’aba bana na bo bahabwa akazi muri iryo shuri, bakarikorera kandi bagahabwa ibihembo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndabashimira. Mwarakoze gukora ibyo Igihugu n’abaturage bacu bari bakeneye. Ubwo twatangiraga uru rugendo, twari dufite ibikenewe byihutirwa birimo ko abantu babona amashuri. Ibyo byari bikenewe nta bwo byarangiye. Uburezi ntibuzigera bureka kuba ingenzi.”
Yakomeje asangiza abashyitsi be uko ubuzima bwe bwo mu buhungiro bwamusigiye isomo rikomeye ku gaciro k’uburezi. Yagize ati: “Nk’umuhungu muto mu nkambi y’impunzi, twigira munsi y’ibiti. Twandikira ku bibero byacu nk’amakaye, ndetse n’ibice by’ibyatsi byumye nk’amakaramu. Byari bigoye ariko twari tuzi ko ari ikintu cyiza cyo gukora. Nubwo hari mu bihe bibi, twasobanukiwe n’akamaro ko kwiga.”
Yibukije kandi ko nubwo nyuma yaje kwinjira mu rugamba rwo kubohora Igihugu, yakomeje gukomera ku burezi nko ku rufunguzo rw’impinduka z’igihe kirekire. “Nyuma, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu cyacu, twongeye kwisanga mu mashuri atandukanye, iki gihe mu mashyamba. Twari tukiga. Intambwe zose z’urwo rugendo zari isomo.”
Perezida Kagame yasoje agaragaza ko uburezi budakwiye kurangira mu kwigisha gusa, ahubwo bugomba kuba isoko y’impinduka z’ubuzima, icyerekezo, n’intego z’urubyiruko n’Igihugu muri rusange. “Iyo utanze uburezi, ntibikwiye kurangirira mu kwigisha gusa. Uba ufasha urubyiruko kugera ku nzozi zarwo no guhindura ejo hazaza h’Igihugu.”
Iyi nkuru tuyikesha Kigali Today.
Perezida Kagame mu ifoto n’abashyitsi bamugendereye